U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.
U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza, nyuma y’ibirwa bya Maurice.
Ni byasohowe n’ikigo cy’imiyoborere cyo muri Singapore, aho cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri, mu gihe Ibirwa bya Maurice byashyizwe ku mwanya wa mbere.
Nk’uko bigaragara, iki cyegeranyo cyakozwe ku bihugu bisaga 120 ku isi birimo 28 byo muri Afrika, u Rwanda n’u Budage byaje ku mwanya wa 59 ku isi bigakurikirwa na Botswana ku mwanya wa 61, Maroc ku wa 75 na Afrika y’Epfo ku wa 77.
Bivugwa ko umutekano w’u Rwanda usesuye, ari na byo byatumye ruza kw’isonga ku bihugu byo muri Afrika.
Mu byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa kabiri harimo kuba rufite ubuyobozi bwiza bureba kure, kugira ubuyobozi bureba kure bifite icyerekezo no kujyana n’impinduka z’ibihe.
Ibihugu biza ku isonga ku rwego rw’isi mu kugira imiyoborere myiza byashyizwe ku rutonde ni Singapore yafashe umwanya wa mbere, ikurikirwa na Denmark, Norvege, Finlande, Suede, u Busuwisi n’ibindi.
Byatangajwe ko mu myaka itanu ibihugu bisaga 45 ari byo byazamutse ku isi mu gihe ibigera kuri 57 byasubiye inyuma mu rwego rw’imiyoborere.