• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

minebwenews by minebwenews
September 2, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare b’u Burundi bakorera mu bice bituwe n’Abanyamulenge biherereye muri grupema ya Bijombo, ahazwi nk’i Ndondo y’i Buvira cyangwa ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho basahuye mu mihana y’abahatuye, ubu ho bashyinze “amaka” mu mihana yabo hagati.

You might also like

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

Bikubiye mu butumwa twahawe n’abamwe mu Banyamulenge baherereye muri ibyo bice, aho ubwo butumwa bugira buti: “Byakomeye noneho, ingabo z’u Burundi ziri gushyinga amakambi yabo ya gisirikare mu mihana hagati dutuyemo.”

Burakomeza buti: “Imwe bayishyinze mu muhana neza rwagati wo kw’Irango, ku Kiziba , indi bayishyinga mu Gahuna no mu yindi mihana itandukanye iyo dusanzwe dutuyemo.”

Mbere hose, amakambi yabaga yegereye iyi mihana, ariko ubuho si ko biri, kuko bayinjije neza imbere.

Uwaduhaye aya makuru yasobanuye ko byavuye ku kuba drone iheruka kurasa abasirikare ba FARDC n’ab’u Burundi bari kwa Musumari mu Gahuna, mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 01/09/2025. Icyo gihe yahitanye abasirikare bari hagati ya 36 na 48, nk’uko byavuzwe, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Amakuru amwe avuga ko yari iy’ingabo za FARDC yayobeye muri kiriya gice ikarasa ku ngabo zayo, ariko yarigambiriye kurasa abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho.

Ariko ku rundi ruhande, bivugwa ko yari drone y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP.

Ari naho bahera bavuga ko ziriya ngabo z’u Burundi zashyinze ariya makambi yabo mu mihana ituwe, mu rwego rwo gutinya drone, aho bavuga ko niba ari ya AFC/M23/MRDP iheruka kubatera, ntizongera kubaterera mu buturage, kandi mu gihe yabarashe hakagira abaturage bagira ikibazo, bazabonereho uburyo bwo kuyegekaho ibyaha byo kwica abasivili.

Mu kwezi gushize kwa mu nani uyu mwaka, izi ngabo z’u Burundi zasahuye mu mihana y’aba baturage, zibasahura ibintu bitandukanye birimo amatungo, ibikoresho byo mu ngo, n’ibindi.

Ndetse na nyuma y’ubwo zishe umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 18 zimwicisha inkoni, mu gihe hari undi zakubise zi mu hindura intere.

Hagataho, ibi bikomeje kongera urwango hagati y’izi ngabo n’abaturage b’i Ndondo ya Bijombo.

Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails

Kenyan Man Killed in DRC for Resembling a Tutsi

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi

Kenyan Man Killed in DRC for Resembling a Tutsi A Kenyan man who was trading in the eastern parts of the Democratic Republic of Congo was killed by...

Read moreDetails
Next Post
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Hafi n'i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n'ingabo za RDC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?