Mutamba, kera ka mubayeho urukiko rwa mukatiye bidasubirwaho
Urukiko rwa katiye Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kumara imyaka 3 akora imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo wa Leta.
Urukiko rusesa imanza aha’rejo tariki ya 02/09/2025, ni bwo rwa katiye Constant Mutamba bidasubirwaho.
Rumushinja kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yaragenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Rwamukatiye kumara imyaka 3 akora imirimo y’agahato kwamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta, gutora n’ubwo gutorwa mu gihe cy’iriya myaka itatu.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rusesa imanza kumutegeka gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta no ku mukatira imyaka 10 y’imirimo y’agahato ifitiye igihugu akamaro.
Bwanasabye kandi urukiko kumwambura uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10, ndetse no kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
Mutamba we yasabye kugirwa umwere, ahamya ko atigeze akoresha ayo mafaranga, ahubwo ari kuri konti ya sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka gereza.
Asobanurira urukiko ko akurikiranweho ubugambanyi bw’abamurwanyije kubera imbaraga yashyize mu guca imikorere mibi yari imaze imyaka myinshi irangwa mu rwego rw’ubutabera.
Yanavuze ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Felix Tshisekedi, ubu ayoboye iki gihugu se wiwe yarwaniriye.
Mbere yuko acyirwa urubanza, yabanje kuja kumva ye, ya Etienne Tshisekedi aherekejwe n’abandi arayunamira amuha icyubahiro.
Binavugwa ko iyi mva ya Etienne Tshisekedi wabaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu yayishyizeho indabo.
Nyuma y’aho urukiko rumukatiye, abamushigikiye biraye mu mihanda bararwamagana, aho banaje no guhangana n’abashinzwe umutekano kuko byarangiye aba bashyinzwe umutekano babatatanyije ituze riragaruka i Kinshasa.