I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko muri iri joro ryo ku wa gatanu tariki ya 05/09/2025, Wazalendo bari kurirasamo amasasu menshi, mu rwego rwo gutera ubwoba General Olivier Gasita kugira ngo ayivemo.
Aya masasu batangiye kuyarasa igihe c’isaha ya saa tatu n’igice ku masaha ya Minembwe na Bukavu, aho aya makuru agaragaza ko bari gukoresha imbunda nto ni nini, ndetse n’amakompla.
Minembwe Capital News twanamenye ko uduce ibyo birikuberamo, hari aka Mulongwe, Quartier Songo, Kavimvira, Kabindula, na Kasenga.
Umwe wavuganye natwe uri muri ibyo bice yatubwiye ko iwabo ibintu byifashe nabi cyane, yagize ati: “Urusaku rw’imbunda ni rwinshi hano mu mujyi wa Uvira. Amasasu ari kuwurasirwamo n’ayimbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byarushijeho kuzamba. Nahamagaye n’uwacu uri Kavimvira ambwira ko “na bo batazi ko baramuka, ngo kuko byabakomereye cyane.”
Uyu yanavuze ko Wazalendo bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutera ubwoba General Olivier Gasita, kuburyo byo muterera gusubira i Kindu mu ntara ya Maniema aho yaje aturuka.
Ku mwanywa yo kuri uyu wa gatanu, bakoze imyigaragambyo yo kumwamagana, bayikoreye mu bice byinshi byo muri uyu mujyi wa Uvira.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko yarishigikiwe n’abayobozi bibanze bo muri ibyo bice, harimo na Meya w’uyu mujyi wa Uvira, ndetse n’abandi bakicyihishye.
Kwa magana Gasita byatangiye mbere yuko ahagera ku wa mbere w’iki cyumweru.
Bamushinja ubugambanyi no kuba ari Umunyamulenge, ariko bo bavuga ko ari Umunyarwanda.
Ibyo kwita Umunyamulenge Umunyarwanda, muri iki gihugu cya RDC byatangiye kera cyane nko mu mwaka wa 1964. Icyo gihe ni nacyo gihe Umunyamulenge yatangiye kwica muri iki gihugu azira ubwoko bwe n’isura ye.
Hari amagana y’Abanyamulenge yiciwe mu bice bitandukanye by’i Mulenge, abiciwe ku Gatongo, Kirumba, Kabera n’ahandi henshi.
Kugeza n’ubu Umunyamulenge aracyacurirwa bufuni na buhoro, kabone nubwo yaba ari umukozi ukorera mu kwaha ku butegetsi bw’i ki gihugu.