Imyigaragambyo iri kubera Uvira imaze kugwamo ababarirwa muri 5 abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye
Abantu batanu ni bo bamaze kumenyekana baguye mu myigaragambyo ikomeje kubica bigacika mu mujyi wa Uvira uherereye ku kiyaga cya Tanganyika muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru dukesha abari muri iki gice, aho bahamya ko hamaze gupfa abagore babiri n’abasore batatu.
Uretse kuba hamaze kuvugwa abapfuye abakomeretse n’abo ngo nibenshi n’ubwo umubare wabo utaratangazwa.
Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe n’uherereye kuri Meri aho bari kurasira abari mu myigaragambyo bugira buti: “Iruhande rwanjye nabonye intumbi zibiri z’abagore barashwe. Nigiye imbere mpasanga abasore na bo babiri bamaze kwitaba Imana.”
Yanongeyeho ati: “Ubu turi kwiruka, turahunze.”
Igice barasiwemo neza n’impande y’ibiro bya Meri ahari hakoraniye imbaga y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bamagana Brigadier General Olivier Gasita. Basaba ko ava i Uvira.
Igisirikare cy’iki gihugu cyahawe ibwiriza ryo kurasa abigaragambya, mbere y’uko batangira iyi myigaragambyo muri Kavimvira.
Gusa baje kubareka bayikomereza kuri meri ngo kubera ko bayikoze mu mahoro, kandi ko nta mbunda bitwaje, nyamara bahageze batangira kwangiza no gusenya inyubako y’ibyo biro. Ndetse haza no kugaragara abafite intwaro.
Ibyatumye igisirikare kibasukaho urufaya rw’amasasu. Aka kanya bari kwiruka berekeza mu duce tutabereyemo imyigaragambyo.
Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko Wazalendo bagiye gutabara abigaragambya, kuburyo i Uvira hashobora kwaduka intambara iremereye hagati ya FARDC n’aba barwanyi.
Hagaragaye n’amashusho y’abasirikare bambaye neza bikwije bari kurasa hagati muruvungi rw’abantu ibihumbi bigaragambiriza kuri meri.