FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirashinjwa gushimuta umugabo wo mu bwoko bw’Ababembe mu Mikenke muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uwo FARDC ishinjwa gushimutwa ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 50 na 55, witwa Mishembe Laurent Makyambe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo uyu mugabo yashimuswe nyuma y’aho imukuye mu gice cy’iwabo ikamujana, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru akomeza avuga ko ziriya ngabo zamushimuse zihita zimujana ahatazwi, ariko ko zagiye zerekeje uruhande rwa Tuwetuwe werekeza kuri Point Zero.
Ati: “Mzee Makyembe, FARDC yamushimuse ihita imujana ahatazwi, ariko berekezaga uruhande rwa Points Zero. Zamusanze hafi n’u muhana.”