Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Uvira rikomeje gufata indi ntera
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/09/2025, abantu bitwaje intwaro bikekwa kwari Wazalendo binjiye mu rugo rw’Umunyamulenge ruri i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, igice kigenzurwa n’Ingabo za Congo, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo bacukura utwari tururimo hafi ya twose barangije barigendera.
Urugo bateye n’urwa Bienvenue ruherereye muri Quartier Songo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru akomeza avuga ko barutwayemo ibikoresho byo mu nzu, harimo n’igikapu cyarimo imyenda y’umugore we, n’icyiwe ubwiwe, kandi na cyo cyarimo imyenda.
Sibyo gusa kuko kandi batwara na televisiyo, ubundi kandi bamwaka n’amafaranga 40000 y’Abanye-kongo yo ku mucyungura.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Abantu bitwaje intwaro mu ijoro binjiye kwa Bienvenue bamutwara ivalize y’amahuzu n’iy’u mugore we, na we ubwe baribamutwaye, ariko yicunguza amafaranga 40000 FC.”
Si ubwa mbere ibi biba, kuko inshuro nyinshi Abanyamulenge bagiye banyagwa muri benubwo buryo.
Ubuheruka kandi, hari undi binjiye mu rugo rwe baka abantu bose bari barurimo amatelefone, ndetse kandi babajana n’inkweto.
Uretse abo hari abandi bagiye bakubitwa mu bihe bitandukanye, igitangaje bakabakubita bababwira ko ari Abanyarwanda mu gihe ari Abanye-Congo kimwe na bo, ariko kuko Abanyamulenge bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakabizira.