Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira
Imwe mu mpamvu zatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo yo kwa magana Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi, ni uko bamwe mubayiteguraga bakomerekejwe abandi barahunga, usibye ko hari n’abapfuye.
Kuva ku wa kabiri wakiriya cyumweru gishize i Uvira hari imyigaragambyo, aho yakorwaga na Wazalendo ni mu gihe bavuga ko badashaka Gen Gasita wahatumwe kuhayobora ibikorwa bya gisirikare birimo ubutasi na operasiyo yo guhashya umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ugamije gushyira akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi .
Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 08/09/2025, iyi myigaragambyo yarakomeje, ariko yo ikaba yari yateguwe mu buryo budasanzwe, kuko mbere y’uko ikorwa abayiteguye bavuze ko igomba kuba simusiga kandi ikarangira Gasita asubijwe iyo yaje aturuka.
Wazalendo bashinja Gasita kugira uruhare mu ifatwa rya Bukavu, ndetse no kwica a Wazalendo i Kindu aho yaramaze igihe kirekire akorera ibikorwa bya gisirikare, bityo bakavuga ko aje no gutanga umujyi wa Uvira mu biganza bya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Amakuru akomeza avuga ko mu myigaragambyo yabaye aha’rejo, yakomerekeyemo bamwe mu bayobozi bayiteguraga, abandi bayiguyemo harimo n’abayiburiwemo irengero.
Minembwe Capital News ubuhamya yahawe buvuga kuri iyi myigaragambyo bugira buti: “Uwitwa Zembezembe uri mu bateguraga iyi myigaragambyo ntiharamenyekana aho yahungiye, ariko bikekwa ko akicihishe ahantu cyangwa yarambutse umupaka. Ni yo mpamvu iyi myigaragambyo itakomeje.”
Bukomeza buti: “Undi na we wafatikanyaga na Zembezembe we byamenyekanye ko yahurutse i Bujumbura, kandi yarakometse bikabije.”
Uyu wa hurutse i Burundi mu butumwa bw’amajwi yatanze yagize ati: “Ndi mu bitaro i Burundi, ni ho ndi kuvurirwa. Muri ya myigaragambyo ubwo batangiraga kurasa telefone zanjye zarabuze. Kandi nakomeretse ku nda, ku maboko no ku maguru.”
Yasobanuye ko atakomerekejwe n’amasasu ahubwo ko yaguye ahantu habi bimutera gukomereka.
Naho abapfuye kugeza ubu ntamubare nyawo uramenyekana, kuko radio z’i Uvira zatangaje ko hapfuye abantu barindwi abandi barenga 10 barakomeretswa.
Mu gihe amakuru y’ibanze yo avuga ko hapfuye abantu batanu, abandi umunani na bo bakomereka.
Imyigaragambyo igitangira, aho yanatangiriye i Kavimvira, yakozwe mu mahoro, ndetse byatumye FARDC itabarasaho, ariko uko yakomeje igeze kuri Meri ho ibintu birahinduka. Mu bari bayirimo habonetsemo n’abafite intwaro ibyanatumye abasirikare babamishaho urufaya rw’amasasu. Aha ni naho yahise irangira, kuko abarimo kuyikora bahise batawanyika, barihungira.
Uyu munsi habyukiye ituze, nubwo amaduka n’amasoko bitarakorwa nk’uko byahoraga, ariko hari ikirimo guhinduka.
Kimwecyo, aya makuru akomeza avuga ko FARDC ntirebana neza na Wazalendo kuburyo umwanya uwo ari wo wose bokwambikana.
Ariko ibyabaye kuri uyu wa mbere, biri mubyatumye muri iki gice habyukira ituze.
Ikindi ni uko igisirikare cya RDC kigishyigikiye Gen Gasita, aho kandi gihamya ko kitibeshye mu kuhamutuma.