Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe
Makyambe Mishembe Laurent wahoze ari administrateur wungirije wa teritware ya Minembwe iyari yarashyizweho n’umutwe wa RDC warwanyaga ubutegetsi bw’i Kinshasa mu mwaka wa 1998 kugeza muri 2003 yishwe arashwe nyuma yo gushimutwa n’igisirikare cya RDC(FARDC), nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo Makyambe yashimuswe, akaba yarashimutiwe hafi n’umuhana wa Mikenke awo yaratuyemo.
Byavuzwe ko yashimuswe n’igisirikare cya RDC, kandi ko cyahise kimwerekeza i Tuwetuwe mu ruhande rugana kuri Point Zero ahari icyicaro cy’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FARDC ndetse na FDLR.
Hari amakuru yatanzwe rugikubita avuga ko yasekewe n’umuyobozi wa secteur ya Itombwe, bwana Elewano Zidane. Aya makuru yavugaga ko uyu muyobozi wa secteur ya Itombwe yamushinjaga gukorana byahafi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa MRDP-Twirwaneho n’uwa M23.
Mu butumwa bwazindutse butangwa n’umuryango wa Makyambe wishwe, buvuga ko bwatoye umurambo we, kandi ko bwasanze yarishwe arashwe.
Bugira buti: “Twasanze aho Makyambe yiciwe, kandi yishwe arashwe. Birababaje.”
Umuryango we ntawe wigeze utunga agatoki, ariko uvuga ko ubabajwe n’abakoze ayo mahano.
Makyambe usibye kuba yarahoze yungirije Jondwe wahoze ari administrateur wa teritware ya Minembwe igihe cya RCD, yanabaye kandi Chef de secteur ya Itombwe mu myaka itanu ishize.
Ubundi kandi inshuro zirenga imwe yiyamamaje ku mwanya w’ubudepite ku rwego rwa teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, ariko izo nshuro zose agatsindwa.
