AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu n’icy’u Burundi byabagabyeho ibitero, kandi ko ibyo bitero byateguriwe i Bujumbura mu Burundi n’i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko rigiye kuhavugutira umuti.
Ni amakuru akubiye mu itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 08/09/2025.
Muri ryo tangazo AFC/M23 yagize iti: “Mu gitondo cya kare cyo ku wa mbere, abarwanyi bishyize hamwe ba RDC, bagizwe na FARDC, FDNB, Mai Mai, abacanshuro, bagabye ibitero mu buryo bwagutse ku birindiro byacu.”
Rikomeza riti: “Ibyo bitero, biri gutegurirwa muri Uvira n’i Bujumbura, biri kugabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage, biri kwifashishwamo intwaro zikomeye na drones.”
AFC/M23 ikavuga ko idashobora kwihanganira aya mabi ari gukorwa n’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi yo kwica abaturage. Muri ubwo buryo rikaba rigiye kuvugitira umuti abo bahanganye.
Ati: “AFC/M23 irabwiza abaturage n’umuryango mpuzamahanga ko yiyemeje ubushake budasubirwaho bwo kurinda abaturage b’abasivili, no kubarwanaho, ndetse no kuburizamo ibitero byose, ku isoko aho bituruka.”
Ibi bitero bikozwe mu gihe AFC/M23 yari igize igihe itanga impuruza ko uruhande rwa Leta ya Congo ruri gutegura intambara ikomeye yo kurimbura bamwe mu Banye-Congo, kuko abasirikare b’u Burundi n’aba RDC bakomeje ko herezwa cyane mu bice bitandukanye, birimo n’ibyo ku misozi ituyeho Abanyamulenge.
Bikavugwa ko kubera ibyo, AFC/M23 yiyemeje guhangana bikomeye n’abo bahanganye, ndetse no gufata Umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, uwo izi ngabo zifashisha zigaba ibitero.