• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 9, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

You might also like

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu n’icy’u Burundi byabagabyeho ibitero, kandi ko ibyo bitero byateguriwe i Bujumbura mu Burundi n’i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko rigiye kuhavugutira umuti.

Ni amakuru akubiye mu itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 08/09/2025.

Muri ryo tangazo AFC/M23 yagize iti: “Mu gitondo cya kare cyo ku wa mbere, abarwanyi bishyize hamwe ba RDC, bagizwe na FARDC, FDNB, Mai Mai, abacanshuro, bagabye ibitero mu buryo bwagutse ku birindiro byacu.”

Rikomeza riti: “Ibyo bitero, biri gutegurirwa muri Uvira n’i Bujumbura, biri kugabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage, biri kwifashishwamo intwaro zikomeye na drones.”

AFC/M23 ikavuga ko idashobora kwihanganira aya mabi ari gukorwa n’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi yo kwica abaturage. Muri ubwo buryo rikaba rigiye kuvugitira umuti abo bahanganye.

Ati: “AFC/M23 irabwiza abaturage n’umuryango mpuzamahanga ko yiyemeje ubushake budasubirwaho bwo kurinda abaturage b’abasivili, no kubarwanaho, ndetse no kuburizamo ibitero byose, ku isoko aho bituruka.”

Ibi bitero bikozwe mu gihe AFC/M23 yari igize igihe itanga impuruza ko uruhande rwa Leta ya Congo ruri gutegura intambara ikomeye yo kurimbura bamwe mu Banye-Congo, kuko abasirikare b’u Burundi n’aba RDC bakomeje ko herezwa cyane mu bice bitandukanye, birimo n’ibyo ku misozi ituyeho Abanyamulenge.

Bikavugwa ko kubera ibyo, AFC/M23 yiyemeje guhangana bikomeye n’abo bahanganye, ndetse no gufata Umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, uwo izi ngabo zifashisha zigaba ibitero.

Tags: AFC/m23BurundiRdcUvira
Share38Tweet24Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira Abagize ihuriro rya Wazalendo bakorera muri Uvira mu ntara ya Kivu y'Amaj'epfo, batangaje ko Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe...

Read moreDetails

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, urashinjwa kwica abantu 60...

Read moreDetails

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ay'indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Bujumbura igana muri RDC Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ku kibuga cy'indege cyaho giherereye i Bujumbura ku murwa mukuru...

Read moreDetails

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe Makyambe Mishembe Laurent wahoze ari administrateur wungirije wa teritware ya Minembwe iyari yarashyizweho n'umutwe wa RDC warwanyaga...

Read moreDetails

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira Imwe mu mpamvu zatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo yo kwa magana Brigadier General...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?