• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 9, 2025
in Conflict & Security
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

Abagize ihuriro rya Wazalendo bakorera muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amaj’epfo, batangaje ko Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare byaho birimo n’ubutasi, yahavuye ahunze, kandi ko yerekeje i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ariko amasoko yacu yo arabihakana.

Ni amakuru abagize iri huriro rya Wazalendo batangiye gutangaza mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/09/2025.

Duherereye ku byatangajwe n’uwitwa Robert Mayani wo muri ririya huriro rya Wazalendo, yagize ati: “General Gasita yavuye i Uvira mu ijoro ryaraye rikeye, ahita yerekeza i Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko yahirukanwe n’umzalendo yise General Jems Fyeka Adui, ati: “Gen Gasita yirukanwe muri Uvira na Gen Jems Fyeka Adui, anategerejwe i Kinshasa.”

Amasoko ya Minembwe Capital News yo ahakana aya makuru, kuko uwo iya kesha usanzwe akorera mu nzego z’umutekano muri iki gihugu, yagize ati: “Gasita ari hano i Uvira.”

Yongeye kandi ati: “Ntaho yigeze aja. Ni igihanya ku mugoroba wa joro hari ikiganiro yagiranye na bamwe mu basirikare ba FARDC bakuru.”

Nyuma y’aho General Olivier Gasita agereye i Uvira ku wa mbere wa kiriya cyumweru gishize, Wazalendo bahise batangira gukora imyigaragambyo yo ku mwagana bavuga ko batamushaka. Ariko igisirikare cya RDC gikorana byahafi n’uy’u mutwe wa Wazalendo kinyuze ku muvugizi wacyo, Major Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko FARDC imushigikiye, kandi ko itibeshye ku hamutuma.

Ikindi n’uko yavuze ko n’ubwo FARDC ikorana na Wazalendo, ariko ko itayigenzura. Anemeza ko yahawe imbunda na perezida Felix Tshisekedi.

Wazalendo bashinja Gen Gasita ubugambanyi no gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23/MRDP irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Bamushinja kandi kwica Wazalendo bagenzi babo i Kindu mu ntara ya Maniema na yo iherereye mu Burasirazuba bwa RDC, bityo bakavuga ko na bo azabica ubundi kandi ngo agatanga Uvira muri AFC/M23/MRDP.

Tags: GasitaUviraWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?