Chelsea mu mazi abira: Irashinjwa ibyaha imirongo bijanye no kunyuranya n’amategeko
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza iri mu bibazo bikomeye nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryayishinje ibyaha 74. Ibyaha byose bivugwa ko byakozwe hagati y’umwaka wa 2010 kugeza mu 2016, mu gihe ikipe yari ikiri mu maboko ya Roman Abramovich.
Ibyo birego birimo kutubahiriza amategeko agenga abahagarariye abakinnyi (agents), abahuza mu masezerano (intermediaries), ndetse n’ishoramari ritaziguye (third-party investment) ryari rifite uruhare mu kugura no kugurisha abakinnyi. FA ivuga ko amakuru yabyo yabonetse nyuma yo gukora iperereza ryimbitse, rishingiye ku nyandiko n’ibyegeranyo byagiye ahagaragara mu buryo butandukanye.
Chelsea yahawe kugeza tariki 19 z’ukwa cyenda kugira ngo itange ibisobanuro byayo. Nubwo ikipe itarahamwa n’ibyaha, inzego z’umupira zishobora gufata ingamba zikomeye mu gihe byemejwe. Hazirikanwa ko Chelsea ishobora guhanishwa amande, kugabanyirizwa amanota cyangwa gufatirwa ibindi bihano.
Abafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku cyizere cy’iyi kipe iri mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza nyuma y’imyaka myinshi y’amavugurura. Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Chelsea, bavuze ko bazatanga ubusobanuro bunoze kandi bakarwanya ibi birego kugeza ku munota wa nyuma.