• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Lazar Sebitereko yibukije ko “abarimo Umukozi w’Imana Ndaruhutse” bamaze imyaka 28 baguye mu Minembwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 13, 2025
in Religion
0
Lazar Sebitereko yibukije ko “abarimo Umukozi w’Imana Ndaruhutse” bamaze imyaka 28 baguye mu Minembwe
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Lazar Sebitereko yibukije ko “abarimo Umukozi w’Imana Ndaruhutse” bamaze imyaka 28 baguye mu Minembwe

Imyaka 28 irashize abantu basaga 20 bahitanwe n’impanuka y’indege yabereye hafi n’i kibuga cy’indege cya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iyi mpanuka y’indege yabaye tariki ya 12/09/1997, ibera ku wi Gishigo mu ntera ngufi cyane uvuye ku kibuga cya Minembwe.

Iyi ndege yarimo intumwa y’Imana Ndaruhutse David n’abandi bantu 21 barimo n’Abanye-sirayeri. Bizwi ko bari bitabiriye igiterane cya Eben-Ezer minisitiries, cyari igiterane ngaruka mwaka cyabaga kuri ayo matariki.

Uyu David Ndaruhutse ni Umurundi wavutse mu mwaka wa 1955. Akaba yarazwi cyane mu ivugabutumwa, ni na we watangije minisiteri ya Reveil en Afrique(ARM Inter) n’itorero rya Vivante de Jesus Christ mu Burundi no muri RDC.

Mu butumwa bwanditswe na Lazar Sebitereko Rukundwa umuyobozi mukuru w’ishuri rya kaminuza rya UEMI rifite icyicaro gikuru mu Minembwe, yagaragaje ko badateze kwibagirwa abaguye muri iyo mpanuka y’indege.

Yagize ati: “Imyaka 28 twibuka abacu badusize mu mpanuka y’indege, kuri Eben-Ezer 12.09.1997.”

Yakomeje ati: “Bitangiye ubumwe n’ubwiyunge bw’amoko n’imiryango. Igihe n’ikindi, umuhamagaro wabo turawuzirikana.”

Yanasabye kandi imiryango yabasizwe gukomera, ati: “Imiryango yose dukomere. Abacu baduhora k’u mutima. Minembwe baho.”

Kiriya giterane n’ubwo kitagikorwa, ariko cyari icy’ivugabutumwa, ubundi kandi cyari kigamije ubumwe n’ubwiyunge bw’amoko aturiye akarere ka Minembwe.

Tags: David NdaruhutseImpanuka y'indegeMinembwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?