Abarenga 200 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato muri RDC
Abantu barenga 200 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo baracyaburiwe irengero nyuma y’impanuka z’ubwato bubiri zabereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuryango utegamiye kuri Leta, sosiyete sivili, aho washinje Leta kuba nyiribayazana wa ziriya mpanuka z’u bwato zabaye ku wa kane.
Iyi sosiyete sivili yanavuze ko umubare w’abapfuye ari munini cyane, ngo kuko urenga abantu 200.
Ubundi kandi ivuga ko abandi 150 baracyaburiwe irengero.
Iyi sosiyete sivili yasobanuye ko inkongi y’umuriro yadutse mu bwato mu ijoro ryo ku wa kane w’iki cyumweru turimo dusoza. Ubwato ngo buhita bubirindukira mu ruzi rwa Congo.
Sosiyete sivili yanavuze kandi ko amatsinda y’abakora ubutabazi aracyarimo gushakisha ababuriwe irengero y’izo mpanuka zapfiriyemo abantu mu ntara ya Equateur.
Ariko kugeza ubu ntacyo Leta iratangaza kuby’izimpanuka, ndetse kandi ntiriregura kubyo ishinjwa na sosiyete sivili.