Kabila ku mugaragaro atangaje impinduka agiye gukora vuba
Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, akaza gusimburwa na Felix Tshisekedi, maze iki igihugu kikinjira mu bibazo by’intambara zidashyira, yatangaje ku mugaragaro ko agiye gusubira ku butegetsi mu rwego rwo kugira ngo arengera Abanye-kongo n’igihugu cye.
Yabigarutseho mu nyandiko yashyize hanze, aho muri izo nyandiko yavuze ko agiye “kwisubiza ubutegetsi.”
Yagize ati: “Banye-Congo na mwe Banye-Congo-kazi, ndagira ngo mbabwire ko ngiye kugaruka ku butegetsi, kuko abasimbuye baroshye igihugu mu muriro.”
Yangeye ati: “Mva ku butegetsi na size ubutegetsi bw’ubaha itegeko nshinga, kandi nsiga ari amahoro, ariko byose byahindutse ikibuga cyo kurwaniramo.”
Kabila yakomeje avuga ko benshi ubwo yagendaga bavuga ko ariryo herezo rye ryo kuba muri politiki, atariko uyu munsi ndababwira ko ngarutse ku mpamvu z’imibabaro abanyekongo bakomeje gucamo.
Asobanura ko ibyo adashobora gukomeza kubyihanganira cyangwa ngo akomeze guceceka mu gihe igihugu cye kiri gukomeza kurohwa mu manga. Yageze na ho avuga ko abamusimbuye aho gushakira abanyekongo amahoro n’iterambere basenye n’ibyari byarubatswe, kandi bica n’abo benegihugu.
Aha ni naho yageze agira ati: “Ubu ndi teguye ngiye gusubira ku butegetsi.”
Asobanura ko ibyo agiye kubikora ku mpamvu z’uko ashaka gushakira abanyekongo amahoro n’umutekano no kubaka igihugu cyamubyaye.
Muri zo nyandiko Kabila yavuze ko afite imbaraga n’uburambe mu kubaka igihugu cye, ati: “Igihugu cyanjye kiri mu kaga ariko ndacyafite imbaraga zo kukigobotaro muri ako kaga, kandi mfite n’ubunararibonye.”
Uyu wahoze ari umukuru w’iki gihugu, yanavuze ko adakangishwa n’iterabwoba ashyirwaho na Leta ihari, ahubwo ko icyo ashize imbere ari uko igihugu cye kigera ku mahoro arambye.
Yashimangiye ko icyo ashize imbere ari uko igihugu cye cyongera kikagira icyubahiro murugando mpuzamahanga no mu karere giherereyemo.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ni bwo uyu Joseph Kabila yavuye mu buhungiro ubwo yaramazemo umwaka n’igice, nyuma y’aho ahunze ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwa musimbuye.
Kuri ubu abarizwa mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.