Abanyamulenge baratabariza uwabo washimuswe n’abasirikare ba FARDC
Umusore w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko witwa Chance Emmanuel, wari usanzwe akora akazi k’ubwungeri bw’inka yaburiwe irengero nyuma y’aho bimenyekanye ko yafatiwe Inyunzu mu cyahoze cyitwa Katanga n’abasirikare ba FARDC, kuri ubwo umuryango we uramutabariza.
Ubutumwa Minembwe Capital News ikesha umwe wo mu muryango wa Chance wafashwe n’abasirikare ba FARDC, bugaragaza ko nyuma y’aho bamenye ko yafashwe, nta yandi makuru ye bongeye kumenya, kandi ko telefone ye iri kwitabwa n’abasirikare.
Ubwo butumwa bu mutabariza bugira buti: “Chance Emmanuel yakoraga akazi ko kuragira Inka ahitwa Kongolo. Ejo bundi afata gahunda yo gutaha muri Kivu y’Amajyepfo kimwe nuko n’abandi babigenza. Ariko ageze mu nzira afatwa n’abasirikare ba FARDC.”
Burongera buti: “Aho yafatiwe ni Nyunzu. Akimara gufatwa yahamagaye abo mu muryango we, abamenyesha ko afashwe. Igitangaje nyuma twacyishijemo za nimero yaduhamagaje zitabwa n’abantu batubwira ko ari abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, FARDC.”
Umuryango we uvuga ko utazi iyo uwabo yajanwe, bityo ugatabaza ababifitiye ububasha ku mutabara.
Muri ubwo butumwa bu mutabariza twahawe, ntaho bugaragaza ko umuryango watswe ifaranga kugira ngo babarekurire Chance, nk’uko abenshi ariko babigenzerezwa.
Ibi byo gushimuta Abanyamulenge baba bari mu rugenzi, ni bintu bikunze kuba cyane muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Igitangaje n’abasirikare b’igihugu bakabarengeye usanga ari bo bafata iya mbere mu kubashimuta.
Ndetse kandi hari ubwo iki gisirikare cya RDC gikoresha imitwe yitwaje intwaro ku bashimuta, ariko bikarangira bose bisanze mu mugambi umwe.
Bamwe mu Banye-Congo bo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge, bashimutiwe za Mwenga, Maniema, Fizi, Uvira n’ahandi. Ni bikorwa bizwi ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.
Chance Emmanuel washimuswe ku munsi w’ejo ku wa gatanu, twabwiwe ko ari uwo mu muryango w’Abasinzira, umwe mu miryango igize ubwoko bw’Abanyamulenge bo mu Burasirazuba bwa RDC.