• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mwenga byongeye byadogereye hagati ya FARDC na Wazalendo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 20, 2025
in Conflict & Security
0
Mpuruyaha  ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mwenga byongeye byadogeye hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga abarwanyi bahuriye mu cyiswe Wazalendo bamaganye umuyobozi wa FARDC muri icyo gice, bavuga ko agomba guhita asimburwa vuba na bwangu.

Centre ya teritware ya Mwenga, irimo abasirikare ba FARDC, Wazalendo na FDLR.

Umuyobozi uyoboye ingabo za FARDC muri icyo gice, yitwa Tshihutu Vela, ayoboye i regima ya 3306.
Wazalendo banditse urwandiko basaba ko uyu muyobozi wa FARDC ahita asimburwa mu maguru mashya. Bamushinja ibyaha bitandukanye birimo kwiba intwaro n’amasasu, bikagira ingaruka kuri aba Wazalendo.

Ubundi kandi bamushinja gufatanya n’uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Albert Foka Maik, mu kwigiwizaho amafaranga 48.000 USD buri kwezi agenerwa Wazalendo bo muri Mwenga na Shabunda.

Basabye ko uyu musirikare akurwa muri iki gice bagahita boherezwa undi mwiza.

Ibi bije nyuma y’aho hashize iminsi mike havutse umwuka mubi hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo, aho bivugwa ko itsinda rimwe ryatewe inkunga n’uwo muyobozi wa gisirikare. Muri ubwo bushyamirane, abarwanyi icyenda bo muri Wazalendo bahasize ubuzima.

Mu ijoro ryaraye rikeye na bwo haraye hishwe abandi Wazalendo babiri bicwa barashwe. Kandi barasirwa aha muri centre ya teritware ya Mwenga.

Ibi kandi bisa ni biheruka kubera muri Uvira, aho Wazalendo kandi banze Brigadier General Olivier Gasita ko ayobora muri ako karere. Bamushinja ubugambanyi ndetse no kwica Wazalendo i Maniema.

Tags: FardcMwengaTshihutuWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?