I Mwenga byongeye byadogeye hagati ya FARDC na Wazalendo
Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga abarwanyi bahuriye mu cyiswe Wazalendo bamaganye umuyobozi wa FARDC muri icyo gice, bavuga ko agomba guhita asimburwa vuba na bwangu.
Centre ya teritware ya Mwenga, irimo abasirikare ba FARDC, Wazalendo na FDLR.
Umuyobozi uyoboye ingabo za FARDC muri icyo gice, yitwa Tshihutu Vela, ayoboye i regima ya 3306.
Wazalendo banditse urwandiko basaba ko uyu muyobozi wa FARDC ahita asimburwa mu maguru mashya. Bamushinja ibyaha bitandukanye birimo kwiba intwaro n’amasasu, bikagira ingaruka kuri aba Wazalendo.
Ubundi kandi bamushinja gufatanya n’uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Albert Foka Maik, mu kwigiwizaho amafaranga 48.000 USD buri kwezi agenerwa Wazalendo bo muri Mwenga na Shabunda.
Basabye ko uyu musirikare akurwa muri iki gice bagahita boherezwa undi mwiza.
Ibi bije nyuma y’aho hashize iminsi mike havutse umwuka mubi hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo, aho bivugwa ko itsinda rimwe ryatewe inkunga n’uwo muyobozi wa gisirikare. Muri ubwo bushyamirane, abarwanyi icyenda bo muri Wazalendo bahasize ubuzima.
Mu ijoro ryaraye rikeye na bwo haraye hishwe abandi Wazalendo babiri bicwa barashwe. Kandi barasirwa aha muri centre ya teritware ya Mwenga.
Ibi kandi bisa ni biheruka kubera muri Uvira, aho Wazalendo kandi banze Brigadier General Olivier Gasita ko ayobora muri ako karere. Bamushinja ubugambanyi ndetse no kwica Wazalendo i Maniema.