Umukwabo wakorewe i Goma wafatiwemo n’abarimo abapasitori
Ababarirwa mu icumi bafatiwe mu mukwabo wakorewe i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uwo mu kwabo wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/09/2025, ukorerwa mu duce turimo na ka Kasika.
Amakuru ava muri utwo duce avuga ko mu bafashwe barimo abagabo n’abasore, barimo n’umu-pasiteri, ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Mu duce neza abafashwe bafatiwemo harimo aka Mulige, na ka Katindo muri komine ya Karisimbi.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni uko bafashwe igihe cya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa gatanu.
Uyu mukwabo ukurikira indi imaze gukorwa mu bihe bitandukanye, ikaba ikorwa hagamijwe kurwanya ibyaha byo mu mijyi no kubikumira.