
Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC basanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo.
Aba basirikare berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 08.02.2023, i Kitshanga ahaherutse gufatwa n’uyu mutwe wa M23.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko abasirikare biyemeje kwitandukanya na FARDC bagasanga M23 ari benshi ariko ko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo kwerekana bamwe muri bo bari ku rwego rwa Officers.
Aba berekanywe, barimo Colonel Bahati Gahisi John wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka 83 muri FARDC, Lt Col Nkusi Frank, Majoro Saidi Zidane, ndetse na Majoro Gakufi Desire wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi muri Kitshanga wari ushinzwe imiyoborere ya Polisi.
Ubwo bavugaga icatumye bafata icemezo co kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23, aba basirikare bose bahuriza ku bikorwa bibi bikorwa n’iki gisirikare bateye umugongo ndetse n’ubutegetsi bwa leta Congo.
Bavuga ko muri FARDC harimo irondabwoko kuko abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi badafatwa kimwe n’abandi, dore ko batajya bitabira inama zitegurwa ubundi bamwe bakanagirirwa nabi na bagenzi babo.
Colonel Bahati Gahisi John yagize ati “Nahisemo kuva muri FARDC kuko badufata nabi kandi bakanakorera ibikorwa bibi abo mu miryango yacu, bakabica.”
Majoro Saidi Zidanee na we avuga ko abo mu muryango we bagiye bagirirwa nabi na FARDC, byumwihariko nyirarume uzwi cane wari utuye muri Kitshanga uzwi nka Vete.
Yagize ati “Bamukubise mu mutwe, baramuboha, bamukorera iyicarubozo. Abo nta bandi babikora ni Karayire, Jido na General Mugabo, rero nanjye narabibonye ndavuga ko nti reka mve muri FARDC niyizire muri M23 mu nshuti zanjye.”
Aba basirikare bavuye muri FARDC nyuma yuko M23 yirukanye iki gisirikare ca Congo Kinshasa mu mujyi wa Kitshanga umaze iminsi ufashwe n’uyu mutwe.