AFC/M23/MRDP yikanzwe i Kisangani
Mu mujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Tshopo, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangiye gukangurira abawuturiye kwitandukanya n’icyengezamatwara ry’ihuriro rya AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cyabo.
Umwe mubayobozi ba FARDC, witwa General Batambombi ushyinzwe gukangurira abantu gukunda igihugu, ku wa mbere tariki ya 29/09/2025, ni bwo yatangiye guhamagarira abaturage bo muri icyo gice kugira uruhare rugaragara mu kurwanya gucengera kw’ihuriro rya AFC/M23/MRDP.
Yasobanuye ko kurwanya iri huriro rya AFC/M23/MRDP bisaba uruhare rwa bose, mu rwego rwo kwirinda ko haba kwaguka kwayo.
Yanavuze ko aba barwanyi bamaze kugira ibice byinshi bigaruriye ahanini byo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu Yaruguru, bityo batabaye maso ishobora kugera n’aha i Kisangani.
Yagize ati: “Kubera kwanga ibibera muri Kivu yepfo n’i Yaruguru, turasaba kurushaho kuba maso no kwanga ko AFC/M23/MRDP ikwira mu ntara ya Tshopo. Mwitondere imbuga nkoranyambaga, mukomeza kuba maso, kuko mufite inshingano.”
Yashimangiye ibi agira ati: “FARDC irabiringiye, kandi namwe mushobora kuyiringira.”
Bamwe mubakanguriwe kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP barimo abamotari, abashoferi n’abandi bavuze ko bashaka ubufatanye bweruye n’igisirakare cyabo, ariko bavuga ko iki gisirikare kibatoteza bikabayera kudakora akazi kabo ka buri munsi neza. Bagasaba ko bo bihagarika bakabaha umutekano.