Elon yanditse amateka mashya nyuma y’uko ageze ku kigero cy’ubukire kitarageramo undi
Elon Musk yanditse amateka mashya aba umuntu wa mbere ku isi ugeze kuri miliyari 500 z’amadolari y’Amerika mu mutungo we.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere na Forbes, aho yagaragaje ko Musk yabaye umuntu wa mbere ku isi ugeze kuri uru rwego rw’ubukire.
Mu bisobanuro kiriya gitangazamakuru cyatanze, kivuga ko kugira ngo Elon Musk agere kuri ruriya rwego ruhanitse, byatewe ahanini n’izamuka rikomeye ry’imigabane ya Tesla, ndetse n’agaciro gakomeje kuzamuka ka SpaceX na xAl, byashyizwe n’uyu muherwe.
Gikomeza kivuga ko “iyi ntabwe ko ikomeye cyane mu mateka y’ubukungu ku rwego rw’isi.”
Tubibutsa ko uyu Elon Musk wanditse aya mateka, ni Umunyamerika ufite inkomoko ku mugabane wa Afrika mu gihugu cya Afrika y’Epfo.