Abantu batari bake bahitanwe n’abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro wa CODECO
Umutwe witwaje intwaro wa CODECO ubarizwa mu mashyamba yo mu ntara ya Ituri, wishe abantu 15 bo mu bice byo muri iyo ntara.
Abishwe bose ni abo mu gace ka Maze, gaherereye muri cheferi ya Bahema-Nord, muri teritware ya Djugu, intara ya Ituri.
Bivugwa ko uyu mutwe wa CODECO wishe bariya bantu 15 mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/10/2025.
Umwe mu baherereye muri ibyo bice wahaye itangazamakuru aya makuru, yavuze ko abishwe bari bagiye guhinga mu mirima yabo irahitwa i Maze. Baza kugwa mu gico cy’abarwanyi ba CODECO ubica bunyamanswa.”
Abayobozi gakondo bo muri ibyo bice banagaragarije itangazamakuru ko ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo zikorera muri icyo gice bwigeze bukora ngo batabare abaturage bishwe.
Ubwo bwicanyi buje bukurikira ubundi uyu mutwe wa CODECO uheruka gukorera mu kandi gace mu mpera z’ukwezi gushize, ukiciramo abantu batanu ka Tchusa, muri grupema ya Buka, cheferi ya Bahema-Nord.
Ariko n’ubwo uyu mutwe ukunze kuvugwaho cyane gukorera abaturage ubwicanyi bwakinyamanswa, igihe kimwe ugirana imikoranire ya hafi n’Ingabo z’iki gihugu, FARDC. Ubundi kandi ukitandukanya na zo ukigendera mu mashyamba, ari na cyo gihe wica abantu.
Umaze kwica abasivili babarirwa mu bihumbi amagana, mu myaka irenga icumi umaze ukorera mu mashyamba yo mu ntara ya Ituri, nk’uko ibyegeranyo bitandukanye bibigaragaza.