Undi Muzalendo yapfuye nyuma y’uko basubiranyemo na FARDC
Umuzalendo wari wakomeretse ubwo aba barwanyi basubiranagamo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC mu mpera zakiriya cyumweru i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, na we yapfuye.
Ku wa gatandatu tariki ya 04/10/2025, ni bwo aba barwanyi ba Wazalendo basubiranyemo na FARDC, bararwana karahava.
Isubiranamo ryabo amakuru agaragaza ko ryabereye mu gace ka Mulongwe; icyo gihe Wazalendo bapfushije umwe, mu gihe undi yakomeretse.
Aya makuru akomeza avuga ko uyu wakomeretse yapfuye, aho binavugwa ko yarangije ku mwanywa yo kuri uyu wa kabiri.
Umwe mu baturage baherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko i “Uvira abantu bakomeje kwicwa nk’isazi, kandi ko bicwa mu buryo we avuga ko ari mu mafuti.”
Yagize ati: “Ino i Uvira abantu bakomeje gupfa nk’isazi. Tubona nta kindi kibitera ni ubutegetsi bubi.”
Yongeye kandi ati: “Ku wa gatandatu Wazalendo na FARDC, muri Quartier ya Mulongwe, bararwanye, hapfa umuzalendo umwe, undi arakomeretswa, none dore na we apfuye uyu munsi.”
Iri subiranamo ryaje rikurikira irindi ryabaye mu ntangiriro z’icyo cyumweru hagati y’izi mpande zombi, aho naryo ryabereye Mulongwe ndetse rikomereza mu Gasenga.
Muri icyo gihe nabwo hapfuye batatu bo muri Wazalendo, na ho FARDC yo itakaza babiri abandi n’abo batanu barakomeretswa, nk’uko amasoko yacu yagiye abigaragaza.
Kuva iki gice cya Uvira gihungiyemo abasirikare ba Leta n’abarwanyi ba Wazalendo benshi, nyuma yo gutsindirwa i Bukavu n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Habaye ugusubiranamo kenshi, bigatuma haba imfu zidasobanutse, kandi zibaka kuri buri ruhande haba kuri Wazalendo, abasivili n’abasirikare.
Bikanasobanurwa ko ari ikibazo cy’imiyoborere mibi.
Uretse kwicwa, abantu bananyagwa n’ibyabo, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.
Ubu bugizi bwa nabi bugashinjwa Wazalendo, ingabo z’u, FDLR na FARDC bagenzura iki gice cya Uvira.
Kubera iki kibazo, abaturage bagasaba ko bohabwa umutekano wabo, bitaba ibyo uruhande rwa Leta rukarekera umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho kugenzura Uvira, ngo kuko yo aho ireba harangwa n’ituza n’amahoro.