• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Urusika rwari hagati ya 8ème CEPAC na 37ème CADEC rwakuweho-ubuhamya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 7, 2025
in Religion
0
CEPAC na CADEC nyuma y’igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urusika rwari hagati ya 8ème CEPAC na 37ème CADEC rwakuweho-ubuhamya

Amatorero abiri yapinganaga kuva mu myaka 40 ishyize, 8ème CEPAC na 37ème CADEC, yasabanye imbabazi mu Minembwe arababarirana, bigizwemo uruhare n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’uwa M23.

Ku cyumweru tariki ya 05/10/2025, ni bwo abayobozi baya matorero bicaranye baraganira barumvikana kubuhuza bwa MRDP -Twirwaneho na M23.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko icyicaro cyabereye ku Mutanoga ku Runundu, ahari ikanisa rya 8ème CEPAC.

Buri ruhande rwari rufitemo abakozi b’Imana baruhagarariye, ahanini baribagwiriyemo aba-Reverand, hari kandi n’abayobozi bo muri Twirwaneho na M23.

Ni mu gihe umugaba w’Ingabo z’uyu mutwe wa Twirwaneho ariwe wari wawuserukiye, Brig .Gen. Charles Sematama kimwe kandi na Col.Oscar Ndabagaza wari ku ruhande rwa M23.

Mu magambo yavuzwe n’abashumba bo muri 8ème CEPAC, bagaragaje ko bamaranye igihe kirekire inzandiko zo kubabarira 37ème CADEC ariko ko kubishyira mu ngiro byabagoraga.

Bavuga ko guhera uwo munsi bakuyeho urusika rwabatandukanyaga n’ababo.

Ati: “Inzandiko zo kubabarira 37ème CADEC, twari tuzimaranye igihe, ariko ntitwababariye. Uyu munsi dukuyeho icyo gisika.”

Reverend Binagana uyoboye district ya Minembwe muri 8ème CEPAC, yashimangiye ko ari we muyobozi wayo, bityo ko “ashingiye ku rwandiko rwa kominute yabo rubabarira n’ububasha yahawe ababariye itorero rya 37ème CADEC.”

Uwari uyoboye district ya 37ème CADEC mu Minembwe na we yasubiye mu by’uwabo yari arangije kuvuga, aranamushimira, ndetse kandi ashimira n’Imana yabahaye kugera kuri iyi ntambwe ikomeye.

Icyakurikiyeho impande zombi zashyize umukono ku nzandiko zo kubabarira, binategekwa ko zoherezwa ku makanisa atandukanye yaburi ruhande akorera mu misozi miremire y’i Mulenge, Minembwe, i Ndondo, Bibogobogo, Rurambo, Mikenke n’ahandi.

Hejuru y’ibyo, aba bashumba b’aya matorero barahoberanye, ubundi kandi batera n’indirimbo baranasenga.

Tubibutsa ko 37ème CADEC ubwo yavukaga mu 1980, yarivuye muri 8ème CEPAC. Mu kugenda hari ibikoresho byo mu rusengero batwaye muburyo bunyuranyije n’amategeko, birimo ibikoresho bikoreshwa mu kwegera “uruhimbi,” ndetse kandi bajana n’u bukungu bw’iri torero, nk’inka n’andi matungo mato.

Ibyo byatumye haba kunenana, no gucirana imanza, ni mu gihe CEPAC yakundaga kuvuga ko CADEC batazaja mu ijuru.

Tags: 37ème CADEC8ème CEPACMinembweTwirwanehoUrusika

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?