Bonyoni yagejejwe mu bitaro aherekejwe bikomeye
Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi, unamaze imyaka irenga ibiri afunzwe na leta y’iki gihugu, yagejejwe mu bitaro mu rwego rwo kugira ngo yitabweho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa kane tariki ya 09/10/2025, ni bwo Bunyoni yagejejwe mu bitaro, nk’uko amakuru ava mu Burundi abivuga.
Kimwe mu bitangazamakuru by’u Burundi cya RPA dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ibitaro yajanwemo ari bya Gitega bikuru.
Kivuga kandi ko yagiye aherekejwe n’imodoka umunani zirimo abakozi ba SNR ishami ry’igisirikare cy’u Burundi rishinzwe iperereza.
Zarimo kandi n’abashinzwe umutekano, harimo kandi n’abasirikare bo mu barinda umukuru w’ibihugu, garde presidentielle.
Ibyo bikaba byakozwe mu gihe hari hashize iminsi Bunyoni atabarizwa, kubera ubuzima bwe butifashe neza.
Amakuru yavugaga ko yaramaze igihe kirekire afungiwe mu kumba ka wenyine, ibiri mubyatumye arushaho kumera nabi.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu imfungwa zifungiye hafi n’aho yarafungiwe zatanze amakuru zigaragaza ko hari abashinzwe umutekano bageze aho ari, basanga ntavuga, ntabona kandi atakinumva. Bikavugwa ko yagize ibibazo byo mu mutwe.
Kugeza ubu ntakiramenyekana kucyaba cyavuye mu bizamini yafashwe, hagataho turakomeza gukurikirana aya makuru.