• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 10, 2025
in Regional Politics
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk’ingungura irimo ubusa, na we yaba afite ikibazo, avuga ko icyiza ari ukwituriza cyangwa ukajya kure y’urwo rusaku.

Yabitambukije kurubuga rwa x, nyuma yaho perezida Felix Tshisekedi wa RDC, yaramaze gutangaza munama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’umuryango w’ubumwe bw’u burayi na Afrika, Global Gateway Forum, ubwo yasabaga u Rwanda guhagarika gufasha umutwe wa M23 umurwanya, ahubwo akamufasha kuwubwira guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri ubwo butumwa bwa perezida Paul Kagame yagize ati: “Iyo umuntu agize ikibazo akabombolekana nk’ingungura irimo ubusa, na we aba afite ikibazo. Icyiza ni ukubireka bikagenda cyangwa ukayijya kure.”

Ni mu gihe Tshisekedi mu nama yaberaga i Brussel mu Bubiligi yarimo na perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye, yamusabye guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23 akamufasha kurangiza intambara yagize ati: “Ni twe twenyine babiri dufite ubushobozi bwo guhagarika ubu bwiyongere bw’amakimbirane. Nta rirenga ngo dukore ikintu cya nyacyo.”

Yanakomeje avuga ko ashaka ko bombi bumvikana mu rwego rwo kugira haboneke amahoro, amusaba guhagarika gutera inkunga M23. Ibyo u Rwanda rwakomeje gutera utwatsi, ahubwo rugashinja guverinoma ye gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi muri iki gihugu cy’u Rwanda.

Iyi nama iberaga i Brussel mu Bubiligi yatangiye ku munsi w’ejo ku wa kane, biteganyijwe ko imara iminsi ibiri, bivuze ko irarangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025.

Ni nama igamije kwigira hamwe uko abatuye isi cyangwa isi yarushaho kwegerana no kuzamura ubukungu.

Uyu mutwe wa M23 Tshisekedi yavugaga, wubuye intwaro mu mpera z’umwaka wa 2021, ushinja ubutegetsi bwe kwibasira bamwe mubanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kubica no kubahohotera, n’ibindi.

Kuri ubu uyu mutwe umaze kwigarurira ibice hafi ya byose by’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuko ni wo ugenzura umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu Yaruguru n’uwa Bukavu na wo wo muri Kivu y’Amajyepfo.

Tags: Global gateway forumKagameM23Tahisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?