• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 10, 2025
in Conflict & Security
0
Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n’impamvu yayo
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC

You might also like

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko “imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kubica bigacika kuri uyu wa gatanu, aho iri kubera mu duce tumwe two muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025, impande zihanganye zikaba ziri kurwanira mu duce two muri teritware ya Walikale.

Uduce iri kuberamo neza, nk’uko amasoko yacu atandukanye abigaragaza, hari aka Kibati na ka Nduma duherereye muri grupema ya Luberike.

Aya makuru akavuga ko iyi mirwano yahereye muri kariya gace ka Kibati, aho ari uru ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Guido Muissa, bateye ku birindiro by’ihuriro rya AFC/M23 biri muri ibyo bice, ubundi na yo ikaza kwirwanaho.

Imirwano yakomeje kugeza ubwo uyu mutwe wa AFC/M23 winjiye mu birindiro bya Wazalendo birahitwa Nduma binarangira babyigaruriye, nyuma yo kubyirukanamo aba barwanyi ba Wazalendo.

Iyi mirwano amakuru agakomeza avuga ko iri kumvikanamo intwaro zidasanzwe, zirimo n’izarutura, ndetse n’izindi zirasa amabombe.

Byanatumye abaturage batuye muri utwo duce iri kuberamo, berekeza mu tundi dutekanye, aba aritwo bahungiramo.

Kugeza ubu imirwano iracyakomeje, nk’uko amasoko yacu akomeza kubigaragaza.
Ariko nyamara akavuga ko uyu mutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira igice kinini, kuko wamaze gufata uduce tubiri harimo na ka Kibati katangiriyemo iyi mirwano.

Abaturage batahunze bikingiranye mu mazu yabo, ari na ko iyo mirwano isatira igice cya Habula, icyo uru ruhande rwa Leta ruri kwerekezamo ruhunga, AFC/M23 na yo ibirukaho ngo ibafate.

Tags: ImirwanoWalikale
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Igihugu cy'igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR Igihugu cy'igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z'Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

Umwe mu mijyi ikigenzurwa n’igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
0
Umwe mu mijyi ikigenzurwa n’igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP

Umwe mu mijyi ikigenzurwa n'igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP Umujyi wa Kamituga uherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ukaba umaze iminsi...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n'icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?