• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 10, 2025
in Conflict & Security
0
Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n’impamvu yayo
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko “imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kubica bigacika kuri uyu wa gatanu, aho iri kubera mu duce tumwe two muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025, impande zihanganye zikaba ziri kurwanira mu duce two muri teritware ya Walikale.

Uduce iri kuberamo neza, nk’uko amasoko yacu atandukanye abigaragaza, hari aka Kibati na ka Nduma duherereye muri grupema ya Luberike.

Aya makuru akavuga ko iyi mirwano yahereye muri kariya gace ka Kibati, aho ari uru ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Guido Muissa, bateye ku birindiro by’ihuriro rya AFC/M23 biri muri ibyo bice, ubundi na yo ikaza kwirwanaho.

Imirwano yakomeje kugeza ubwo uyu mutwe wa AFC/M23 winjiye mu birindiro bya Wazalendo birahitwa Nduma binarangira babyigaruriye, nyuma yo kubyirukanamo aba barwanyi ba Wazalendo.

Iyi mirwano amakuru agakomeza avuga ko iri kumvikanamo intwaro zidasanzwe, zirimo n’izarutura, ndetse n’izindi zirasa amabombe.

Byanatumye abaturage batuye muri utwo duce iri kuberamo, berekeza mu tundi dutekanye, aba aritwo bahungiramo.

Kugeza ubu imirwano iracyakomeje, nk’uko amasoko yacu akomeza kubigaragaza.
Ariko nyamara akavuga ko uyu mutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira igice kinini, kuko wamaze gufata uduce tubiri harimo na ka Kibati katangiriyemo iyi mirwano.

Abaturage batahunze bikingiranye mu mazu yabo, ari na ko iyo mirwano isatira igice cya Habula, icyo uru ruhande rwa Leta ruri kwerekezamo ruhunga, AFC/M23 na yo ibirukaho ngo ibafate.

Tags: ImirwanoWalikale

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n'icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?