• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, July 30, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 10, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

You might also like

Impaka Zikomeye Zongeye Kwiyongera Hagati ya Kigali na Kinshasa: u Rwanda Ruvuga ko RDC Yateshutse ku Masezerano ya Washington ku Kibazo cya FDLR

Burundi: Impungenge Zikomeye Zibasiye Igisirikare Nyuma y’Amakuru y’Ibanga Avugwa ko Ari Kumeneka n’Ibibazo by’Intambara

Nyabiheke: Hari Impunzi Zisaba Umucyo ku Micungire ya Mutualité, Zifuza ko Hakorwa Igenzura Ryigenga

Abaturage bakomeje kubabarizwa mu duce twa na bumbu, Miti-Mbili na Namabula duherereye ku misozi iherereyemo urubibi ruhuza teritware ya Walungu n’iya Uvira, aho aba baturage bababarizwa na Wazalendo mukubambura utwabo no kubakorera iyicarubuzo, bagasaba ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 riza kutubohoza.

Aya makuru Minembwe Capital News iyakesha ubutumwa yahawe bwanditse n’abamwe mu baturage baturiye turiya duce banyagirirwamo na Wazalendo.

Ubutumwa bwabo bugira buti: “Na n’ubu abaturage baracyakomeje guteserezwa na Wazalendo mu misozi ya Nabumbu, Miti-Mbili na Namabula.”

Burakomeza buti: “Batunyagirayo ibyacyu, amafaranga, bakanahafatira ku ngufu abakobwa n’abagore, ndetse kandi hari n’ubwo bahicira abantu.”

Ubu butumwa bunasobanura ko mu cyumweru gishize, hiciwe Umwalimu w’amashuri wari uvuye mu bice bya Kaziba muri Walungu yerekeje i Uvira gufata amafaranga y’Abalimu b’ishuri na we yigishaho aho i Kaziba.

Ageze i Nabumbu Wazalendo barahamwicira nyuma yo kumwaka amafaranga akayabura.

Ati: “Mu cyumweru gishize muri iriya misozi Wazalendo bayiciyemo Umwalimu w’amashuri wari ugiye gufata amafaranga y’Abalimu i Uvira. Bamusabye ifaranga azibuze baramurasa arapfa.”

Aba baturage bakavuga ko batesherejwe cyane kuri iyo misozi, bityo bagasaba ko umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byayibohoza, bikayirukanamo Wazalendo. Muri icyo gihe bakavuga ko ari bwo bobona amahoro.

Ati: “Umuti waho gusa ni umwe, nuko M23 na Twirwaneho byahabohoza, ubundi Wazalendo bakaje kure. Nta kindi gikenewe kugira iriya misozi irangwemo n’ituze.”

Byanasobanuwe kandi ko iyi misozi inyurwamo n’abagenda n’amaguru, kubera ko nta mihanda iyirangwamo. Ikaba kandi ari imisozi iterera cyane, aho inahuza ibice byo muri teritware ya Walungu n’iya Uvira.

Imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR yahungiye muri iyo misozi nyuma y’aho umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bifashe igice cya Kaziba, icyari cyarahinduwe indiri y’iyi mitwe izwiho gutesha abaturage umutwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, ni bwo Kaziba yafashwe, Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zari ziyirimo, zigahungira i Uvira, mu gihe Wazalendo na FDLR bo bahungiye kuri iyo misozi ya na Bumbu, Miti-Mbili na Namabula.

Kuva icyo gihe bahita batangira kugirira nabi abaturage, ibyo bagikora kugeza n’uyu munsi.

Tags: Miti mbiliWazalendo
Share31Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impaka Zikomeye Zongeye Kwiyongera Hagati ya Kigali na Kinshasa: u Rwanda Ruvuga ko RDC Yateshutse ku Masezerano ya Washington ku Kibazo cya FDLR

by Bahanda Bruce
July 30, 2026
0
Impaka Zikomeye Zongeye Kwiyongera Hagati ya Kigali na Kinshasa: u Rwanda Ruvuga ko RDC Yateshutse ku Masezerano ya Washington ku Kibazo cya FDLR

Impaka Zikomeye Zongeye Kwiyongera Hagati ya Kigali na Kinshasa: u Rwanda Ruvuga ko RDC Yateshutse ku Masezerano ya Washington ku Kibazo cya FDLR MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Guverinoma...

Read moreDetails

Burundi: Impungenge Zikomeye Zibasiye Igisirikare Nyuma y’Amakuru y’Ibanga Avugwa ko Ari Kumeneka n’Ibibazo by’Intambara

by Bahanda Bruce
July 30, 2026
0
Burundi: Impungenge Zikomeye Zibasiye Igisirikare Nyuma y’Amakuru y’Ibanga Avugwa ko Ari Kumeneka n’Ibibazo by’Intambara

Burundi: Impungenge Zikomeye Zibasiye Igisirikare Nyuma y'Amakuru y'Ibanga Avugwa ko Ari Kumeneka n'Ibibazo by'Intambara MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu banyapolitiki...

Read moreDetails

Nyabiheke: Hari Impunzi Zisaba Umucyo ku Micungire ya Mutualité, Zifuza ko Hakorwa Igenzura Ryigenga

by Bahanda Bruce
July 30, 2026
0
Nyabiheke: Hari Impunzi Zisaba Umucyo ku Micungire ya Mutualité, Zifuza ko Hakorwa Igenzura Ryigenga

Nyabiheke: Hari Impunzi Zisaba Umucyo ku Micungire ya Mutualité, Zifuza ko Hakorwa Igenzura Ryigenga MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Minembwe Capital News (MCN) yakiriye ubutumwa bwaturutse ku mpunzi y'Umunyekongo...

Read moreDetails

RDC: C64 Yashyizeho Umugambi Mushya wo Guhatira Tshisekedi Kwegura Mu Gihe Impaka ku Itegeko Nshinga Zirushaho Gukaza Umurego

by Bahanda Bruce
July 30, 2026
0
RDC: C64 Yashyizeho Umugambi Mushya wo Guhatira Tshisekedi Kwegura Mu Gihe Impaka ku Itegeko Nshinga Zirushaho Gukaza Umurego

RDC: C64 Yashyizeho Umugambi Mushya wo Guhatira Tshisekedi Kwegura Mu Gihe Impaka ku Itegeko Nshinga Zirushaho Gukaza Umurego MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri...

Read moreDetails

Etienne Muragizi Utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yahamagariye Abanyekongo Gushyigikira MRDP-Twirwaneho na AFC/M23, Anenga Bikomeye Ubutegetsi bwa Tshisekedi

by Bahanda Bruce
July 29, 2026
0
Etienne Muragizi Utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yahamagariye Abanyekongo Gushyigikira MRDP-Twirwaneho na AFC/M23, Anenga Bikomeye Ubutegetsi bwa Tshisekedi

Etienne Muragizi Utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yahamagariye Abanyekongo Gushyigikira MRDP-Twirwaneho na AFC/M23, Anenga Bikomeye Ubutegetsi bwa Tshisekedi MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Etienne Muragizi, Umunyamulenge usanzwe...

Read moreDetails
Next Post
Mu Cyohagati Wazalendo bahashimutiye umugenzi witambukiraga

Mu Cyohagati Wazalendo bahashimutiye umugenzi witambukiraga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?