Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri
Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry’igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y’Abarabu ya Misiri, nk’uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga z’Abanyamisiri.
Ni nyuma y’amashusho akomeje gukwirakwiza ahatandukanye, aho asakazwa n’Abanyamisiri bo ubwabo.
Bavuga ko iri jambo Abarabu ryatangiye gukoreshwa muri iki gihugu hagati mu myaka ya 1950 na mbere y’aho gato, ku butegetsi bwa nyakwigendera perezida Gamal Abdel Nassar. Banasobanura kandi ko ubutegetsi bwe bwabikoze bushaka ko umubano w’ururimi na politiki hagati ya Misiri n’ibihugu by’Abarabu ukomera.
Bwabikoze kandi bushaka ko hashyirweho urwego rumwe rw’ubufatanye mu Burasirazuba bwo hagati (middle east) rugamije ukurwanya ingaruka z’ibihugu by’Abanyaburayi no guhagarika ukwaguka kwa Israel.
Ibi rero muri iyi minsi yavuba, byaje kwamganirwa kure n’abenegihugu ba Misiri, bagaragaza ko hari itandukaniro rikomeye mu moko, umuco n’inkomoko hagati y’Abanyamisiri n’Abo mu Burasirazuba bwo mu kigobe cy’Abarabu. Bityo basaba ko iri zina “Abarabu ritagomba kongera kumvikana muri Misiri.”
Ibi bikaba bikomeje kuvugwa ko byemejwe, n’ubutegetsi buriho ubu muri iki gihugu cya Misiri, kabone nubwo butarabitangaza ku mugaragaro.
