Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye
Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk’umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagarutse mu birindiro bya Bibogobogo na basirikare bamukurikiye nyuma.
Ijoro ry’ejobundi ku wa mbere, ni bwo Col.Ntagawa yamanutse i Baraka ku butumire bwa Komanda secteur wa FARDC muri Fizi.
Bivugwa ko yamanukanye n’umusirikare umwe wo mu bashyinzwe uburinzi bwe, nyuma akaza gukurikirwa n’abasirikare babarirwa mu mirongo, baje bava mu birindiro biherereye ku Kavumu, mu gihe col.Ntagawa we aba mu birindiro bya batayo bira hitwa ku Musaraba muri Bibogobogo.
Icyakurikiyeho n’uko nyuma y’aho Colonel Rubaba Ntagawa amanutse muri ririya joro ryo ku wa mbere, yongeye gakubanuka n’abasirikare bose ku mugoroba w’ahar’ejo, ari uwo bajananye umwe, n’abariya baturutse ku Kavumu bagiye bamukurikiye, nta kindi kiramenyekana kuri uru rugenzi rwe.
Ariko ku ruhande rumwe bivugwa ko bashakaga ku mutuma mu bindi bice, naho bariya basirikare bakaba bari basangishijwe Colonel Karateka. Ni mu gihe n’ubundi ari we wabarebaga mu minsi mike ishize, akaza gutumwa kwa Mulima mu birometero bike uvuye mu Minembwe centre.
Colonel Karateka yari yaroherejwe mu Bibogobogo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu ubwo yaravanywe i Uvira, aza kuhakurwa mu mezi make ashize.
Naho Colonel Ntagawa we akaba ahamaze nk’i myaka ibarirwa muri itatu adashaganywa.
Hagataho, akarere kose muri rusange karatekanye, ni mu gihe nta bibazo by’ibitero bya Wazalendo baheruka kugabwaho, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abigaragaza.