Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze
Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yasubiranyemo i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Congo.
Imitwe ibiri yasubiranyemo umwe uyobowe na Makanaki, mu gihe undi na wo uyobowe na Nyerere.
Isubiranamo hagati y’iyi mitwe yombi ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki ya 15/10/2025, ibera muri kamwe mu duce two mu Kibaya cya Rusizi.
Minembwe Capital News amakuru ikesha abaturage baherereye hafi n’aho byabereye, bayibwiye ko barwaniye neza mu gace ka Biriha.
Aka gace gaherereye hagati ya Runingu na Sange, mu gice cya Plaine dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bagize bati: ” Muri Biriba hari kumvikana intwaro nini n’into. Ni abarwanyi ba Makanaki basubiranyemo na ba Nyerere.”
Bavuga kandi ko na Makanaki ubwe yabaye muri iyi mirwano ni mu gihe yaje atabaye abarwanyi be bari basanzwe muri kariya gace.
Ati: “Na Makanaki yaje, yatabaye abarwanyi bo mu ruhande rwe. Ibintu birakomeye cyane.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye uku gusubiranamo hagati y’iyi mitwe yombi ya Wazalendo.
Gusa hari abavuga ko bapfuye ukugenzura kariya gace ka Biriba.
Ku rundi ruhande i Luvungi naho haravugwa ukutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo.
Ni mu gihe aba Wazalendo, FARDC ibashinja kunyaga ihene z’abaturage, bikaviramo kwambikana hagati ya bo. Umusirikare umwe wo muri FARDC byarangiye ahasize ubuzima.
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera muri FARDC na Wazalendo, umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bahuriraho bakayirwanya, iri kwisuganya mu rwego rwo kugira ngo ifate iki gice cya Uvira kikigenzurwa n’iri huriro ry’Ingabo zirwanirira guverinoma ya Kinshasa, zigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Mu cyumweru gishize guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 yagiranye inama na batuye i Kamanyola, ababwira ko uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP uri hafi kujya kubohora Uvira.
Yanabwiye ko Gen Sultan Makenga, ko ari we wamutumye kubabwira ubwo butumwa.
Bityo, abizeza igitangaza cyo kwigarurira Uvira bakabohora abaturage bagize igihe batotezwa n’uruhande rwa Leta ya Congo.