Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila
Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, itariki ya 15/10/2025, Kabila n’abandi banyapolitiki 15 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ni bwo bashyinze ihuriro bise “Movement Sauvons la RDC.”
Ryashyingiwe i Nairobi muri Kenya nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abatavuga rumwe n’ubu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Joseph Kabila ni we wanatorewe kuriyobora.
Abanyamuryango baryo banasabye ko habaho ibiganiro by’ukuri kandi bidaheza bihuza Abanye-kongo kugira ngo bakemure ibibazo byabo, bamagana igitekerezo cya perezida Felix Tshisekedi cyo kuganira n’abamushigukiye gusa.
Banagaragaje ko bashigikiye umushinga w’amahoro wateguwe n’abashumba bakuru bo muri kiliziya gatolika n’itorero Anglikani, uhamagarira ubutegetsi bwa RDC kuganira n’abantu bose barimo n’abafashe intwaro.
Ibyo bikozwe mu gihe kandi mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, nyuma y’ukwezi kumwe gusa Kabila agatutse mu gihugu, yahise atangaza ko ashaka gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye RDC, atanga ibisubizo 12 byatuma iki gihugu kigira amahoro, kigatera imbere, kikabana neza n’abaturanyi.
Muri ibyo harimo guhagarika ubutegetsi bw’i gitugu, kwirukana imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, gusenya imitwe yose y’Abanye-kongo, ibiganiro by’abanyekongo bose n’ibiganiro by’ibihugu byo mu karere.
Rero abanyamuryango b’iri huriro rishya bafashe umwanzuro wo gushyigikira ibi bisubizo no gutanga umusanzu wabo kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa.