Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa
Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b’aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ADF yagabye igitero mu gace ka Mukondo muri Lubero yica abasivili.
Ni igitero amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko cyahitanye abasivili 19, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe.
Ubundi kandi n’amazu menshi aratwikwa, binatuma abaturage benshi bahungira mu bice byizewemo umutekano nka Butembo, Vuyinga, Mayiba na Ndjipanda.
Umusirikare wa FARDC ureba ako gace, Colonel Alain Kiwewa, yashyize hanze ubutumwa asabira abaturage baturiye ako gace ubufasha. Anavuga ko aba baturage basigaye nta na kimwe bafite, bakaba bakeneye ubufasha bw’ibanze nk’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, ndetse n’ubuvuzi.
Umutwe wa ADF umaze igihe kinini ukorera mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abana, ndetse no kwangiza ibikorwa remezo.
Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, ADF yagabye igitero ku rusengero rwa kiliziya gatolika mu mujyi wa Komanda, wica abantu barenga 45.
Ni mu gihe kandi no mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yagabye igitero ahitwa Mayikengo, aho yishe abantu barenga 20, harimo abagore batandatu. Ibi bikorwa byose byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage bo mu karere ka Lubero.
ADF ni umutwe watangiye mu 1995 mu gihugu cya Uganda, ukaba warashyinzwe na Jamil Mukulu, umuyobozi w’umutwe wabarwanyi b’Abayisilamu. Intego y’uyu mutwe yari uguhagarika ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni, hagashigwaho Leta ishingiye ku mahame ya kisilamu.
Mu 2019, ADF yemeye kuyoborwa n’umutwe wa ISIL, ukaba ari wo mutwe w’iterabwoba uyoboye ibikorwa byayo kuva icyo gihe.