AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru
Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubu butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, AFC/M23 ivuga ko izakomeza ukwirwanaho mupaka.
Ni mubutumwa AFC/M23 yashyize hanze ikoresheje urubuga rwa x, igaragaza ko “Ingabo za RDC zikomeje ibitero bikomeye mu bice igenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Muri ubu butumwa bwayo, AFC/M23 isobanura ko ubutegetsi bihanganye bwa perezida Felix Tshisekedi bushyize imbere intambara kurusha amahoro, ivuga ko yo izakomeza ukwirwanaho no kurwanirira abaturage baherereye mu bice yafashe muri Kivu zombi, iya Ruguru n’iy’Epfo.
Itangaje ibi mu gihe aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 21/10/2025, imirwano ikomeye yabereye mu duce dutandukanye two muri za teritware ya Masisi, Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’i Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muri Masisi iyo mirwano yabereye mu gace ka Kazinga gaherereye mu majyaruguru y’iyi teritware, aho yatangiye mu gitondo cya kare igeza isaha z’i gicamunsi hagati ya Wazalendo na AFC/M23.
Binavugwa ko uruhande rwa Leta arirwo rwatangiye, nubwo byarangiye AFC /M23 irusubije inyuma.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwarumvikanye, bitera ubwoba bwinshi mu baturage ba Kazinga no mu bindi bice biyegereye.
Amakuru akomeza avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu indi mirwano nanone hagati y’impande zombi yaberaga mu gace kari bugufi n’iyi Kazinga, kitwa Shoe, ariko kurasana ntibyatinze.
Kurundi ruhande, indi mirwano yarimo ibere ahitwa Mpety muri teritware ya Walikale, ndetse kandi yaberaga no mu nkengero zayo.
Utaretse ko n’i Businga agace gaherereye hagati ya Kamanyola na Nyangezi, muri Kivu y’Amajyepfo, byari bikomeye hagati y’izi mpande zombi.
Gusa aya makuru akomeza avuga ko AFC/M23 yirwanagaho kandi ikomeza no kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’uko uruhande bihanganye, byarangiraga ruyabangiye ingata ku mpande zose.
Iyi mirwano ikomeje kuba mu gihe Leta ya RDC na AFC/M23 biheruka kwemeranya agahenge. Mu biganiro by’i Doha muri Qatar ibyabaye mu cyumweru gishize.