U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC
U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu biganiro biganisha ku gusenya bya burundu umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni amakuru yatangajwe n’abayobozi ba Amerika, aho banagaragaje ko ibi biganiro bigamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Nk’uko umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Africa, Massad Boulos abivuga, yerekanye ko iyi nama yabaye tariki ya 21 na 22 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka. Avuga ko ari nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rushyinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington ruzwi nka JSCM.
Iyi nama ikaba ikurikiye iyabaye hagati mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.
Boulos yakomeje avuga ko muri iyi nama ‘JSCM’ yateye intambwe mu gushyira imbere igitekerezo cy’ibikorwa kigamije gusenya burundu umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Anavuga kandi ko impande zombi zareberaga hamwe ibyo gushimangira umutekano mu karere no gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu.
Nanone kandi itangazo ryashyizwe hanze na Amerika, rivuga ko abagize urwego rwa JSCM banongeye gushimangira umuhate wabo kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare, OPORD, kuko ari byo shingiro rya gahunda y’ibikorwa, CONOPS, igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR yumvikanyweho muri iriya nama ya JSCM yo mu kwezi kwa Cyenda.
Iryo tangazo kandi rigasobanura ko abagize JSCM bazakurikirana aho ibikorwa bigeze no guhangana n’imbogamizi zishobora kuvuka.
Muri gahunda y’ubutaha, biteganyijwe ko “inama y’uru rwego izongera kandi ibere i Washington DC hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 z’ukwezi kwa cumi n’umwe muri uyu mwaka.”