• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC igiye gucibwamo ibice

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 3, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC igiye gucibwamo ibice
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC igiye gucibwamo ibice

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bw’igihugu cye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Abanye-Congo baba mu Misiri, cyabereye i Cairo.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko u Rwanda, na Kagame, bafite intego yo gucamo RDC ibice no kwiyomekaho u Burasirazuba bw’igihugu bufite ubutaka bukize ku mabuye y’agaciro n’u buhinzi.

Yagize ati: “Afite intego yo gucamo igihugu ibice no kucyigarurira, ndetse akaba yakwiyomekaho igice cy’u Burasirazuba.”

U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, rushingira ku kuba nta mugambi rufite wo gusahura cyangwa kwiyomekaho igice cya RDC. Ni ibirego Perezida Tshisekedi amaze iminsi asubiramo kenshi, cyane cyane mu bihe by’ubushyamirane bw’ingabo za RDC na M23.

Ibi ariko si ubwa mbere perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda ibi birego. U Rwanda rwo rwakomeje kubihakana, ruvuga ko nta mugambi rufite wo gusahura RDC cyangwa kwiyomekaho igice cyayo.

Perezida Tshisekedi yanavuze ko mugenzi we w’u Rwanda yanze kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’i Luanda, ibyo bikaba byaranatumye ibiganiro bihagarara nta musaruro bitanze. Ariko icyo gihe perezida Kagame, ku ruhande rwe, yavuze ko atajyayo kubera “imyitwarire” idakwiye ya Leta ya Congo.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko hakibazwa ku bushake bwo kuyashyira mu bikorwa.

Biteganyijwe ko perezida Tshisekedi na Kagame bazahurira i Washington DC, bakakirwa na perezida Donald Trump, mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro n’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na RDC.

Tags: BalkanisationIbiceRdcTahisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?