• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa yasabye kurekurwa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 10, 2025
in World News
0
Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa yasabye kurekurwa
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa yasabye kurekurwa

Urukiko rw’i Paris rurateganya kwakira ubusabe bwa Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, wifuza kurekurwa by’agateganyo mu gihe ategereje ikirego cye cyajuririwe. Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike atangiye igihano cy’imyaka itanu y’igifungo, azira gukorana na Libya mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo abone inkunga yo gukoresha mu matora.

Sarkozy yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukusanya amafaranga ava mu butegetsi bwa Muammar Gaddafi, wahoze ari Perezida wa Libya, mu rwego rwo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu 2007. Muri ayo mafaranga harimo akekwa kugera kuri miliyoni 50 z’amayero.

Nubwo Sarkozy yahakanye ibyo aregwa, urukiko rwamukatiye imyaka itanu y’igifungo, aho ibiri azayimara muri gereza, indi itatu ayimare afungishijwe ijisho.

Abunganira Sarkozy mu mategeko bavuga ko yatanze ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo. Urukiko rukaba rwatangaje ko rwiteguye kumva ubwo busabe mu minsi ya vuba.

Iki kirego gikomeje guteza impaka mu Bufaransa, dore ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’iki gihugu umukuru w’igihugu wahoze ku butegetsi ahamijwe icyaha gikomeye kijyanye n’inkunga y’amatora iva mu kindi gihugu.

Tags: FranceNicolas SrkozyUrukiko

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?