• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 29, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yagejeje ijambo ku banye-Congo batuye muri Serbie, abasobanurira birambuye amasezerano aherutse gusinywa hagati ya RDC n’u Rwanda, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko ari hafi kwerekeza i Washington “kugira ngo hashyirweho umukono wa nyuma ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,” yibutsa ko ayo masezerano “yamaze gushyirwa ahagaragara mu mucyo usesuye.”

Nubwo hari ibihuha byakomeje gucicikana bivuga ko hashobora kubaho brassage cyangwa mixage y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba, Tshisekedi yahakanye ibi bivugwa, ashimangira ko nta na kimwe muri ibyo kizabaho.

Ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye mu karere, Perezida Tshisekedi yavuze ko nta gishya kirimo kuko kwagura ubufatanye bw’akarere cyari kimwe mu byo yari yihaye intego ubwo yatangiraga kuyobora igihugu. Ariko, ashimangira ko “u Rwanda rwabateye umugongo,” bigatuma icyizere hagati y’impande zombi gihungabana.

Tshisekedi yavuze ko kugira ngo ubufatanye bushoboke, hari shingiro ry’ibintu bigomba kubanza kubahirizwa: -Kubaha ubusugire bwa RDC
-Gukuraho ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo
-Kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi

Yemeje ko “nta bucuruzi cyangwa ubufatanye mu karere bushoboka hatabanje kugaruka amahoro n’icyizere gihamye.”

Aya magambo ya Perezida Tshisekedi aje mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gushishikariza RDC n’u Rwanda gushakira hamwe umuti urambye ku bibazo by’umutekano bimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa Congo, ahantu umubano wa Kigali na Kinshasa ukomeje kuzamo agatotsi, bikiyongeraho kuba ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije akarere k’ibiyaga bigari na Afrika yose muri rusange.

Tags: RdcRwandaSerbieTshisekediWashington

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?