• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 12, 2026
in Conflict & Security
0
AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Mbere tariki ya 12/01/2026, zongeye kugaba ibitero byifashishije drone z’intambara mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bitero byakajije umutekano muke umaze igihe wibonekeza muri aka karere.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Amakuru ajyanye n’ibi bitero yemejwe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ribinyujije ku muvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko byagabwe mu gace ka Mukoko no mu nkengero zako.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati:
“Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12/01/2026, drone za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote mu buryo bwa buhumyi kandi bw’ubugizi bwa nabi mu Minembwe, by’umwihariko mu gace ka Mukoko no mu nkengero zaho.”

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byagabwe ku bushake kandi mu buryo budatoranya, bikibasira ahatuwe n’abaturage benshi. Iri huriro ryongeraho ko byahitanye abagore n’abana, bikanateza ihunga rikomeye ry’abaturage bari basanzwe babayeho mu bwoba.

Nubwo iri huriro ritigeze ritangaza umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibi bitero, ryamaganye ryivuye inyuma ibyo ryise “ihohoterwa rikabije rikorerwa abasivili bo mu Burasirazuba bwa RDC,” rinashinja ingabo za Leta ya Kinshasa gukomeza kwica amasezerano yo guhagarika imirwano no kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu bihe by’intambara.

Ku bwa AFC/M23, ibi bikorwa by’ingabo za Leta ya RDC “ni intambwe iteje akaga gakomeye, igaragaza kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga no gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivili.”

Ibitero byo kuri uyu wa Mbere byabereye mu Minembwe bikurikiye ibindi FARDC iherutse kugaba mu mujyi wa Masisi, aho byahitanye abaturage barenga 22, mu gihe abasaga 40 bakomerekeye muri ibyo bitero, nk’uko byatangajwe n’amakuru yagiye hanze icyo gihe.

Ibi byose bikomeje gushimangira impungenge z’umuryango mpuzamahanga ku bukana bw’intambara n’ingaruka zikomeje ku baturage b’abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tags: DroneFardcIbiteroMinembweMukoko

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba

AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?