• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 20, 2026
in World News
0
Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gukoresha imvugo ikakaye irimo kwiyemera gukomeye, atangaza ko atabona impamvu n’imwe yo gukorana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro mpuzamahanga bigamije kongera kubaka Gaza. Trump yavuze ko Macron “atagifite agaciro ku rwego mpuzamahanga” kandi ko “ari hafi kuva ku butegetsi.”

Trump yavuze ko Macron atigeze atumirwa mu kanama yise Board of Peace, kagamije gushaka ibisubizo by’igihe kirekire ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Yongeyeho ko, n’ubundi, Macron ubwe yafashe icyemezo cyo kutacyitabira, mu gihe kuri ubu ngo cyatumiwemo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Mu magambo ye, Trump yagize ati: “Macron nta muntu umukeneye. Ari hafi kuva ku butegetsi, bityo ntacyo adufasha.” Aya magambo yakomeje gutuma umwuka mubi hagati ya Washington na Paris urushaho gukara.

Mu rwego rwo gusubiza ku byo afata nko kudaha agaciro inyungu za Amerika, Trump yatangaje ko ateganya gushyiraho umusoro uremereye ku bicuruzwa bimwe by’ingenzi bituruka mu Bufaransa. Yagize ati: “Nzashyiraho umusoro wa 200% ku mavinyo na champagne byo mu Bufaransa. Azagerageza kwinjira muri Board of Peace, ariko sinzabyemera.”

Trump kandi yashyize ahagaragara ubutumwa yavuze ko bwandikiwe na Perezida Emmanuel Macron, bugaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cya Iran, Greenland, Syria, ndetse n’ibindi bibazo bikomeye by’umutekano n’imibanire mpuzamahanga. Muri ubwo butumwa, Macron ngo yifuzaga ko bahura bakaganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza gukorana mu bikorwa bifitiye inyungu rusange impande zombi.

Gusa Trump ntiyigeze yemeza niba azitabira ibyo Macron amusaba, cyane cyane ku bijyanye no kugirana ibiganiro imbonankubone cyangwa kwakirwa i Paris, agaragaza ko adaha agaciro kanini izo ngingo.

Ibi byose bigaragaza ko umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa ukomeje kujya mu rungabangabo, mu gihe Trump akomeje gukoresha imvugo n’ingamba zikakaye mu kugaragaza ko Amerika ari yo ikwiye kugena icyerekezo cy’ibiganiro n’imyanzuro ku rwego mpuzamahanga.

Tags: MacronTrump

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?