• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, July 25, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 20, 2026
in World News
0
Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump Yasesereje Macron, Umubano wa Amerika n’u Bufaransa Urushaho Kuzamba

You might also like

Perezida Trump Yongeye Guteza Impaka Nyuma yo Gutangaza Umugambi wo Kwiyamamariza Indi Manda muri Amerika

Uko Perezida Trump Yongeye Kwibasira Itangazamakuru muri White House

Ni Bande Bazasimbura António Guterres? Dore Abakandida Batandatu Bahataniye Kuyobora Loni n’Ibikomeye Babarizwaho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gukoresha imvugo ikakaye irimo kwiyemera gukomeye, atangaza ko atabona impamvu n’imwe yo gukorana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro mpuzamahanga bigamije kongera kubaka Gaza. Trump yavuze ko Macron “atagifite agaciro ku rwego mpuzamahanga” kandi ko “ari hafi kuva ku butegetsi.”

Trump yavuze ko Macron atigeze atumirwa mu kanama yise Board of Peace, kagamije gushaka ibisubizo by’igihe kirekire ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Yongeyeho ko, n’ubundi, Macron ubwe yafashe icyemezo cyo kutacyitabira, mu gihe kuri ubu ngo cyatumiwemo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Mu magambo ye, Trump yagize ati: “Macron nta muntu umukeneye. Ari hafi kuva ku butegetsi, bityo ntacyo adufasha.” Aya magambo yakomeje gutuma umwuka mubi hagati ya Washington na Paris urushaho gukara.

Mu rwego rwo gusubiza ku byo afata nko kudaha agaciro inyungu za Amerika, Trump yatangaje ko ateganya gushyiraho umusoro uremereye ku bicuruzwa bimwe by’ingenzi bituruka mu Bufaransa. Yagize ati: “Nzashyiraho umusoro wa 200% ku mavinyo na champagne byo mu Bufaransa. Azagerageza kwinjira muri Board of Peace, ariko sinzabyemera.”

Trump kandi yashyize ahagaragara ubutumwa yavuze ko bwandikiwe na Perezida Emmanuel Macron, bugaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cya Iran, Greenland, Syria, ndetse n’ibindi bibazo bikomeye by’umutekano n’imibanire mpuzamahanga. Muri ubwo butumwa, Macron ngo yifuzaga ko bahura bakaganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza gukorana mu bikorwa bifitiye inyungu rusange impande zombi.

Gusa Trump ntiyigeze yemeza niba azitabira ibyo Macron amusaba, cyane cyane ku bijyanye no kugirana ibiganiro imbonankubone cyangwa kwakirwa i Paris, agaragaza ko adaha agaciro kanini izo ngingo.

Ibi byose bigaragaza ko umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa ukomeje kujya mu rungabangabo, mu gihe Trump akomeje gukoresha imvugo n’ingamba zikakaye mu kugaragaza ko Amerika ari yo ikwiye kugena icyerekezo cy’ibiganiro n’imyanzuro ku rwego mpuzamahanga.

Tags: MacronTrump
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Trump Yongeye Guteza Impaka Nyuma yo Gutangaza Umugambi wo Kwiyamamariza Indi Manda muri Amerika

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Perezida Trump Yongeye Guteza Impaka Nyuma yo Gutangaza Umugambi wo Kwiyamamariza Indi Manda muri Amerika

Perezida Trump Yongeye Guteza Impaka Nyuma yo Gutangaza Umugambi wo Kwiyamamariza Indi Manda muri Amerika MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump,...

Read moreDetails

Uko Perezida Trump Yongeye Kwibasira Itangazamakuru muri White House

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Uko Perezida Trump Yongeye Kwibasira Itangazamakuru muri White House

Uko Perezida Trump Yongeye Kwibasira Itangazamakuru muri White House MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza amagambo akomeye anenga itangazamakuru...

Read moreDetails

Ni Bande Bazasimbura António Guterres? Dore Abakandida Batandatu Bahataniye Kuyobora Loni n’Ibikomeye Babarizwaho

by Bahanda Bruce
July 24, 2026
0
Ni Bande Bazasimbura António Guterres? Dore Abakandida Batandatu Bahataniye Kuyobora Loni n’Ibikomeye Babarizwaho

Ni Bande Bazasimbura António Guterres? Dore Abakandida Batandatu Bahataniye Kuyobora Loni n'Ibikomeye Babarizwaho MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Igikorwa cyo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya w'Umuryango w'Abibumbye (Loni/ONU) kigeze mu...

Read moreDetails

Kera Kabaye: Perezida Biya Amaze Iminsi Atagaragara mu Gihugu Cye, Impaka ku Hazaza ha Cameroon Zirushaho Gufata Indi Ntera

by Bahanda Bruce
July 22, 2026
0
Kera Kabaye: Perezida Biya Amaze Iminsi Atagaragara mu Gihugu Cye, Impaka ku Hazaza ha Cameroon Zirushaho Gufata Indi Ntera

Kera Kabaye: Perezida Biya Amaze Iminsi Atagaragara mu Gihugu Cye, Impaka ku Hazaza ha Cameroon Zirushaho Gufata Indi Ntera MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Kera kabaye, ikibazo cy'ibura rya...

Read moreDetails

Amerika na Israel Mu Rwunge rw’Amateka Maremare: JD Vance Ashinja Bamwe mu Bayobozi ba Israel Gushaka Gukururira Amerika Intambara Idashira na Irani

by Bahanda Bruce
July 17, 2026
0
Amerika na Israel Mu Rwunge rw’Amateka Maremare: JD Vance Ashinja Bamwe mu Bayobozi ba Israel Gushaka Gukururira Amerika Intambara Idashira na Irani

Amerika na Israel Mu Rwunge rw'Amateka Maremare: JD Vance Ashinja Bamwe mu Bayobozi ba Israel Gushaka Gukururira Amerika Intambara Idashira na Irani MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Rwemeje Gukomeza Urubanza rwa Lt. Gén. Philémon Yav

RDC: Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Rwemeje Gukomeza Urubanza rwa Lt. Gén. Philémon Yav

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?