• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umupaka wa Gatumba–Kavimvira Uracyafunze, Icizere cy’Abaturage kirushaho kuyoyoka mu Gicucu cy’Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 4, 2026
in Conflict & Security
0
Umupaka wa Gatumba–Kavimvira Uracyafunze, Icizere cy’Abaturage kirushaho kuyoyoka mu Gicucu cy’Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umupaka wa Gatumba–Kavimvira Uracyafunze, Icizere cy’Abaturage kirushaho kuyoyoka mu Gicucu cy’Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Icizere cy’Abanyekongo n’Abarundi benshi bari bategereje kwugururwa k’umupaka wa Gatumba–Kavimvira cyongeye gusubira hasi, nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangaje ku mugaragaro ko uwo mupaka ugikomeza gufungwa, bitewe n’impungenge zikomeye z’umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Ibi byatangarijwe mu nama yabereye i Bujumbura, yateguwe na Minisiteri y’Imibanire n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga, yahuriyemo n’abahagarariye ibihugu by’abaterankunga n’amashirahamwe mpuzamahanga yemerewe gukorera mu Burundi. Muri iyo nama, Minisitiri Édouard Bizimana yemeje ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo kongera gufungura uwo mupaka, ndetse ko uzaguma ufunze kugeza igihe hazatangazwa izindi ngamba nshya.

Avuga ku bibazo by’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Epfo, Minisitiri Bizimana yanenze amagambo y’umutwe wa M23 avuga ko wavuye mu Mujyi wa Uvira, ayita amayeri agamije kongera kwisuganya no gutegura ibitero bishya.

Yagize ati:
“Abavuga ko M23 yavuye muri Uvira barimo kugoreka ukuri. Ibyo ni amayeri ya gisirikare agamije kwitegura no kongera kwinjiza abarwanyi ku rugamba.”

Yakomeje ashimangira ko amakuru avuga ko umupaka ugiye kwugururwa vuba nta shingiro afite, asaba abaturage kwirinda kuyoborwa n’ibihuha bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri Bizimana yanavuze ku mitwe yitwaje intwaro y’Abarundi ikorera muri RDC, irimo Red-Tabara na FNL ya Aloys Nzabampema, ivugwa ko yagaragaye mu Kibaya cya Rusizi, hafi y’umupaka w’u Burundi. Ibi ngo byongereye impungenge ku mutekano w’igihugu, cyane ko hari amakuru avuga ko abantu bitwaje intwaro bagerageza kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverinoma y’u Burundi ivuga ko ishaka kubanza gusuzuma neza izo ngaruka zose mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kijyanye no kongera gufungura umupaka.

Aya magambo ya Leta y’u Burundi aje anyuranye n’itangazo ryari ryatanzwe mu minsi mike ishize n’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi. Ku wa Gatanu wari wabanje, ubwo yari ari i Uvira, yari yemereye abaturage ko umupaka wa Gatumba–Kavimvira uzafungurwa mu minsi ibiri cyangwa itatu, bitarenze tariki ya 30/01/2026.

Iryo sezerano ryari ryakanguye icyizere gikomeye mu Banyekongo benshi bari baragwiriwe n’ingorane mu Burundi, cyane cyane impunzi, abacuruzi n’abari baragiye gushaka ubuvuzi cyangwa amashuri. Ariko iryo sezerano ryaje guhinduka umuyaga, risiga benshi mu gahinda no kwiheba.

Aimé, Umunyekongo umaze ibyumweru byinshi i Bujumbura, yagize ati:
“Nari narateguye gusubira i Uvira. Umuryango wanjye wari undindiriye. None twongeye gusigara mu rujijo. Turasaba ko bareka abifuza gusubira iwabo bakagenda.”

Mu nama yabereye i Bujumbura, uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR) mu Burundi, Brigitte Mkanga-Eno, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’ibura ry’imfashanyo. Mu mafaranga agera kuri miliyoni 33 z’amadolari akenewe byihutirwa, ni miliyoni 6 gusa zimaze kuboneka.

Yagize ati:
“Aya mafaranga ni make cyane, cyane cyane mu byerekeye ubuvuzi, isuku n’amazi meza. Niba nta kindi gikorwa, ubuzima bw’impunzi buri mu kaga gakomeye.”

Musa, impunzi yageze mu Burundi mu kwezi kwa cumi na kabiri 2025, avuga ko ubuzima babayemo burimo inzara, indwara n’amacumbi mabi, kandi ko icyizere bari baragize cyongeye kubura.

Umupaka wa Gatumba–Kavimvira wafunzwe tariki ya 10/12/2025, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 ufashe Umujyi wa Uvira. Uwo mutwe wigaruriye ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo Goma na Bukavu, ndetse n’utundi duce dukize ku mabuye y’agaciro nka Rubaya, ahacukurwa coltan ikoreshwa cyane mu nganda z’ikoranabuhanga ku isi.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 100. Ku rundi ruhande, raporo zitandukanye zigaragaza ko u Burundi bwohereje abasirikare barenga 29 000 mu Burasirazuba bwa RDC hagati ya 2022 na 2025, mu rwego rwo gufasha FARDC n’imitwe iyishamikiyeho.

Nubwo hari amasezerano ya Washington yasinywe ku tariki ya 04/12/2025 hagati ya RDC n’u Rwanda, binyuze mu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imirwano iracyakomeje. Ibi bikaba bikomeza gutuma akarere kose kaguma mu mwuka w’ubwoba n’urujiro.

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba n’ubukene bw’impunzi bukiyongera, iyugururwa ry’umupaka wa Gatumba–Kavimvira riracyari kure. Ibi bituma ibihumbi by’abantu bakomeza gutegereza bihebye, batamenya aho ejo hazabaganisha, mu karere gakomeje kuba isibaniro ry’amakimbirane akomeye ya politiki n’umutekano.

Tags: BurundiGatumbaKavimviraRdcUmupaka

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Israel Yagabye Igitero Gikaze muri Libani Nyuma yo Gutanga Impuruza

Israel Yagabye Igitero Gikaze muri Libani Nyuma yo Gutanga Impuruza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?