• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 18, 2026
in Conflict & Security
0
I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye

Amakuru yizewe Minembwe Capital News ikesha abari hafi y’aho byabereye avuga ko habaye imirwano ikomeye ariko yamaze akanya gato mu gace k’i Bisambu byunamiye mu Kalingi, uvuye mu Rwitsankuku, mu bilometero bike uvuye kuri Point Zero, ahari ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aho kuri Point Zero hacumbikiye ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) n’abacanshuro.

Iyo mirwano yabaye mu masaha ya kare y’igitondo. Ubuhamya bw’abaturage batuye muri ako gace bugaragaza ko ingabo z’u Burundi ari zo zagabye igitero, zigerageza gusubira mu Kalingi, agace kagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uherutse kuhambura izo ngabo mu mpera z’icyumweru gishize.

Umwe mu batuye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ati:

“Habaye imirwano ikomeye hakurya ya Rwiko, mu misozi ya Kalingi, hejuru y’ibishanga abatuye mu Kalingi bakunze kwita ibyo kwa Gitandara. Nubwo yamaze akanya gato, yari ikomeye cyane.”

Yongeyeho ko igitero cy’ingabo z’u Burundi cyahuye n’igisubizo gikomeye, ku buryo hari abasirikare benshi bahasize ubuzima, nubwo umubare nyawo w’abaguye muri iyo mirwano utaramenyekana.

“Ingabo z’u Burundi zakubiswe bikomeye. Intumbi zabo zaracyagaragaraga mu Bisambu, ariko ntitwashoboye kuzibara.”

Amakuru akomeza avuga ko, usibye igihombo cy’abasirikare, hari n’ibikoresho bya gisirikare byafashwe. Abitabiriye icyo gitero ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi bavugwa ko bari hagati ya 150 na 200.

Nubwo imirwano yamaze umwanya muto, abari aho bahamya ko yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje zirimo amabombe, imbunda za “twelve” na mashini gan.

Muri uwo mwanya kandi, indi mirwano yumvikanye mu bice bya Nyaruhinga hafi ya Mukoko, ugana kwa Mulima. Na yo yaranzwe n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba abaturage batuye muri ibyo bice, bamwe bahita bahungira mu misozi no mu bihuru.

Kugeza ubu, ihuriro ry’ingabo za Leta riracyagenzura agace ka Point Zero ndetse n’igice gito cya Rwitsankuku. Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura igice kinini cya Rwitsankuku n’inkengero za Point Zero, birimo Kalingi n’uduce tuhakikije.

Iyi mirwano yongeye kugaragaza ubukana bw’intambara ikomeje mu misozi ya Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje gushaka kwigarurira uduce tw’ingenzi mu buryo bwa gisirikare, cyane cyane ahari ibirindiro bikomeye n’inzira z’ingenzi zihuza imisozi n’ibibaya.

Nubwo yamaze akanya gato, iyi mirwano isigiye isomo rikomeye ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo, mu gihe impande zombi zikomeje guhangana ku duce dufatwa nk’ingenzi mu ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

Tags: ImirwanoKalingiRwiko

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?