• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 10, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 18, 2026
in Conflict & Security
0
I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mulenge: Imirwano y’Akanya Gato Yasigiye Ingabo z’u Burundi Isomo Rikomeye

Amakuru yizewe Minembwe Capital News ikesha abari hafi y’aho byabereye avuga ko habaye imirwano ikomeye ariko yamaze akanya gato mu gace k’i Bisambu byunamiye mu Kalingi, uvuye mu Rwitsankuku, mu bilometero bike uvuye kuri Point Zero, ahari ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

READ ALSO

Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa

AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse

Aho kuri Point Zero hacumbikiye ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) n’abacanshuro.

Iyo mirwano yabaye mu masaha ya kare y’igitondo. Ubuhamya bw’abaturage batuye muri ako gace bugaragaza ko ingabo z’u Burundi ari zo zagabye igitero, zigerageza gusubira mu Kalingi, agace kagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uherutse kuhambura izo ngabo mu mpera z’icyumweru gishize.

Umwe mu batuye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ati:

“Habaye imirwano ikomeye hakurya ya Rwiko, mu misozi ya Kalingi, hejuru y’ibishanga abatuye mu Kalingi bakunze kwita ibyo kwa Gitandara. Nubwo yamaze akanya gato, yari ikomeye cyane.”

Yongeyeho ko igitero cy’ingabo z’u Burundi cyahuye n’igisubizo gikomeye, ku buryo hari abasirikare benshi bahasize ubuzima, nubwo umubare nyawo w’abaguye muri iyo mirwano utaramenyekana.

“Ingabo z’u Burundi zakubiswe bikomeye. Intumbi zabo zaracyagaragaraga mu Bisambu, ariko ntitwashoboye kuzibara.”

Amakuru akomeza avuga ko, usibye igihombo cy’abasirikare, hari n’ibikoresho bya gisirikare byafashwe. Abitabiriye icyo gitero ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi bavugwa ko bari hagati ya 150 na 200.

Nubwo imirwano yamaze umwanya muto, abari aho bahamya ko yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje zirimo amabombe, imbunda za “twelve” na mashini gan.

Muri uwo mwanya kandi, indi mirwano yumvikanye mu bice bya Nyaruhinga hafi ya Mukoko, ugana kwa Mulima. Na yo yaranzwe n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba abaturage batuye muri ibyo bice, bamwe bahita bahungira mu misozi no mu bihuru.

Kugeza ubu, ihuriro ry’ingabo za Leta riracyagenzura agace ka Point Zero ndetse n’igice gito cya Rwitsankuku. Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura igice kinini cya Rwitsankuku n’inkengero za Point Zero, birimo Kalingi n’uduce tuhakikije.

Iyi mirwano yongeye kugaragaza ubukana bw’intambara ikomeje mu misozi ya Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje gushaka kwigarurira uduce tw’ingenzi mu buryo bwa gisirikare, cyane cyane ahari ibirindiro bikomeye n’inzira z’ingenzi zihuza imisozi n’ibibaya.

Nubwo yamaze akanya gato, iyi mirwano isigiye isomo rikomeye ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo, mu gihe impande zombi zikomeje guhangana ku duce dufatwa nk’ingenzi mu ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

Tags: ImirwanoKalingiRwiko

Related Posts

Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa
Conflict & Security

Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa

September 10, 2026
AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse
Conflict & Security

AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse

September 10, 2026
Fizi sous haute tension : violents combats à Mulima et Nguli, Kananda au cœur des changements militaires
Conflict & Security

Fizi sous haute tension : violents combats à Mulima et Nguli, Kananda au cœur des changements militaires

September 10, 2026
Kasheke: Inkongi y’Umuriro Ihinduye Umunsi w’Amashuri Umunsi w’Amarira
Conflict & Security

Kasheke : un incendie transforme une journée scolaire en journée de deuil

September 10, 2026
Kasheke: Inkongi y’Umuriro Ihinduye Umunsi w’Amashuri Umunsi w’Amarira
Conflict & Security

Kasheke: Inkongi y’Umuriro Ihinduye Umunsi w’Amashuri Umunsi w’Amarira

September 10, 2026
Fizi mu mirwano ikomeye: Mulima, Nguli na Kananda bivugwamo impinduka zikomeye ku rugamba
Conflict & Security

Fizi mu mirwano ikomeye: Mulima, Nguli na Kananda bivugwamo impinduka zikomeye ku rugamba

September 10, 2026
Next Post
Ubumwe bw’u Burayi mu Ntumbero ku Bibazo by’Ubutabazi n’Umutekano muri RDC

Ubumwe bw’u Burayi mu Ntumbero ku Bibazo by’Ubutabazi n’Umutekano muri RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa
  • AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse
  • Fizi sous haute tension : violents combats à Mulima et Nguli, Kananda au cœur des changements militaires
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?