
Mugihe hari hatarahera amasaha 24, ubuyobozi bw’igisirikare muntara ya Kivu yamajyaruguru muri Republika iharanira democrasi ya Congo, bahagaritse icyemezo bari bafashe cyo gufungura imihanda ihuza uyumuhana munini w’intara ya Kivu yamajyaruguru n’ibice bigenzurwa nabahetse isezerano aribo M23.
Bwana Lt.Gen Ndima Constant, usanzwe uyoboye kurwego rw’Intara muburyo bw’igisirikare Ndima, ahagana mumasaa yigitondo co Kuri uyu wakane kuminsi ibiri yukwezi kwa gatatu uyumwaka, yari yategetse ko bafungura imihanda ihuza Goma n’ibice birimo inyeshamba zihetse isezerano aribo M23.
Iyo mihanda akaba ari: Goma-Rutchuru-Kanyabayonga.
Umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale. Ibi bikaba byari byubahirijwe nkuko twabw’iwe kuri Minembwe Capital News amasaha make yigitondo gusa bigeze kumugoroba wokuruyu wakane biza guhindurirwa.
Itangazo rishya ryo kuri uyu wa Kane ryasohowe nubundi nubuyobozi bw’iyintara rivuga ko: “Bitewe n’ibikorwa bibi by’umutwe wa M23” byagaragaye ku munsi wa mbere icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, urujya n’uruza rw’ibintu muri iriya mihanda rwongeye guhagarikwa.
Ubutegetsi bw’igisirikare bw’i Goma bushinja umutwe wa M23, kuba kuri uyu wa kane kumunsi ibiri ukwezi kwa gatatu, umwaka wa 2023, wishe umushoferi ahitwa Katale ku muhanda wa Rutshuru -Goma, ndetse inyeshyamba zisahura ibicuruzwa yari atwaye.
Icyemezo cyo gufungura imihanda ihuza Goma n’ibindi bice cyari cyafashwe nyuma y’igitutu cy’abaturage bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu zabo kuko nta biribwa bicyinjira mu mugisagara ku buryo bworoshye.
Ubutegetsi buyoboye Kivu ya Ruguru buvuga ko kongera gufunga imihanda igana i Goma ari ukurinda abaturage “ubwicanyi bwa M23”.
Gusa, umutwe wa M23 ntabwo uragira icyo uvuga kuri ibi birego bishya.
