• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Menya Ukuri ku Mubare w’Abasirikare Bivugwa ko Bahasize Ubuzima mu Mirwano yo mu Minembwe: Amakuru Atangaje

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
June 22, 2026
in Conflict & Security
0
Imirwano Yongeye Gukaza Umurego mu Minembwe, Gakenke Ihinduka Igicumbi cy’Urugamba Rukomeye
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya Ukuri ku Mubare w’Abasirikare Bivugwa ko Bahasize Ubuzima mu Mirwano yo mu Minembwe: Amakuru Atangaje

Amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya Minembwe aravuga ko imirwano yamaze icyumweru kirenga, yahuje ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo ku ruhande rumwe, na MRDP-Twirwaneho ku rundi ruhande, yasize igihombo gikomeye ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC. Aya makuru avuga ko icyo gihombo cyagaragaye cyane cyane ku ngabo z’u Burundi, aho bivugwa ko zatakaje abasirikare 578.

Nubwo aya makuru ataratangazwa cyangwa ngo yemezwe n’inzego z’ubuyobozi ku mpande zose zirebwa n’iyi mirwano, bamwe mu baturage ndetse n’abakurikirana iby’iyi ntambara bavuga ko hari abasirikare benshi bahasize ubuzima, ibintu bikomeje guteza impaka n’impungenge mu baturage.

READ ALSO

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

Umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho, utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:

“FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo barakubiswe cyane kandi mu buryo butangaje. Erega n’umusaza wenyine yari yahagurukiye guhangana n’umwanzi wari wugarije Minembwe. Uwo musaza ni Général Charles Sematama, umugaba mukuru w’ingabo za MRDP-Twirwaneho.”

Yakomeje avuga ko ingabo z’u Burundi zari zahagurutse zigamije kugenzura cyangwa gufata Minembwe, ariko ko zahahuriye n’uruva gusenya, zikahava zitsinzwe bikomeye.

Uyu musirikare wa MRDP-Twirwaneho yavuze ko yiboneye imirambo y’abasirikare b’u Burundi 578, ndetse akavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba urenze uwo. Yavuze ko abo basirikare bapfiriye muri iyi mirwano yamaze icyumweru kirenga.

Icyakora, aya makuru yatanzwe n’uyu musirikare ntarashimangirwa n’inzego zemewe, bityo akaba akwiye gufatwa no gusesengurwa mu bwitonzi kugeza igihe hazatangazwa raporo yemewe ku byabereye muri iyi mirwano yamaze icyumweru kirenga ibera mu Minembwe, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka muri ako gace kandi avuga ko iyi mirwano yasize ingabo za FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bya gisirikare basubiye inyuma berekeza ahazwi nka Point Zéro ndetse no kwa Mulima. Kuri ubu, nk’uko ayo makuru abivuga, Minembwe igenzurwa na MRDP-Twirwaneho, umutwe urwanirira abaturage b’Abanyamulenge.

Ibi ni bimwe mu bikomeje gutuma Abanyamulenge benshi bagaragaza ibyishimo, haba abari muri Minembwe ndetse n’abari mu mahanga. Gusa, uko amakuru aturuka ku ruhande rumwe rw’imirwano agenda atangazwa, ni ko hakomeje gutegerezwa ibyatangazwa n’izindi nzego kugira ngo haboneke ishusho yuzuye kandi yizewe y’ibyabereye muri iyi mirwano.

Tags: FardcIngabo z'u BurundiMinembweMRDP -TwirwanehoPoint ZeroUmubare wabasirikare bahasize ubuzima

Related Posts

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano
Conflict & Security

Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano

September 25, 2026
UMUTEKANO UKOMEJE GUTERA IMPUNGENGE I UVIRA: ABANTU BABIRI BARASIWE MURI KASHEKEBWA
Conflict & Security

UMUTEKANO UKOMEJE GUTERA IMPUNGENGE I UVIRA: ABANTU BABIRI BARASIWE MURI KASHEKEBWA

September 25, 2026
Kivu zombi: AFC/M23 Yatangaje Itariki Nshya y’Itangira ry’Amashuri Makuru n’Ibyiciro by’Amashuri Yasuzumwe
Conflict & Security

Kivu zombi: AFC/M23 Yatangaje Itariki Nshya y’Itangira ry’Amashuri Makuru n’Ibyiciro by’Amashuri Yasuzumwe

September 25, 2026
KINSHASA: Abanyapolitiki n’abayobozi ba Wazalendo batandukanye bafunzwe, Gen. Kamama yatanze ibisobanuro
Conflict & Security

KINSHASA: Abanyapolitiki n’abayobozi ba Wazalendo batandukanye bafunzwe, Gen. Kamama yatanze ibisobanuro

September 24, 2026
Next Post
La Vérité sur le Nombre de Soldats Présumés Tués lors des Combats à Minembwe : Des Informations Surprenantes

La Vérité sur le Nombre de Soldats Présumés Tués lors des Combats à Minembwe : Des Informations Surprenantes

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
  • IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
  • Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?