• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umuyobozi Nangaa yishimiye ifatwa rya Point Zero, atangaza amagambo akaze

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 4, 2026
in Conflict & Security
0
Umuyobozi Nangaa yishimiye ifatwa rya Point Zero, atangaza amagambo akaze
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi Nangaa yishimiye ifatwa rya Point Zero, atangaza amagambo akaze

Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatangaje ko yishimiye ifatwa ry’agace ka Point Zero kari muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa yashyize ahagaragara, yashimiye Imana ku byo yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’ihuriro ayoboye.

Aya magambo aje nyuma y’amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/07/2026 habaye imirwano ikaze i Gakenke, ahitwa mu Bahindigiri na Sinai. Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije mu masoko yayo avuga ko MRDP-Twirwaneho yasunitse inyuma ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, basubira inyuma berekeza mu gace ka Mulima.

Ayo makuru kandi avuga ko mbere y’iyo mirwano, MRDP-Twirwaneho yari yamaze gufata uduce twa Ngezi, Murusirita, Rwitsankuku na Point Zero.

Mu butumwa bwe, Nangaa yagize ati:

“Turashimira Imana yaduherekeje kuva i Sabyinyo ikatuzana kugeza hano. Ni na yo izadukomeza mu rugendo rugana i Katanga, Kisangani, Kindu, Kasaï, Bandundu no kugeza igihugu kibonye icyo twita ukubohozwa. Ibyo byose bizagerwaho ku bw’imbaraga zacu no ku bw’ubuntu bw’Imana, nk’uko twabibonye mu Minembwe.”

Aya magambo akomeje kwishimirwa cyane cyane n’Abanyamulenge, nubwo umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi. Imirwano iracyakomeje guhuza MRDP-Twirwaneho, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze no kubagezaho amakuru yizewe uko agenda aboneka.

Tags: MRDP-TWIRWANEHONangaaPoint Zero

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?