Umuyobozi Nangaa yishimiye ifatwa rya Point Zero, atangaza amagambo akaze
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatangaje ko yishimiye ifatwa ry’agace ka Point Zero kari muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa yashyize ahagaragara, yashimiye Imana ku byo yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’ihuriro ayoboye.
Aya magambo aje nyuma y’amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/07/2026 habaye imirwano ikaze i Gakenke, ahitwa mu Bahindigiri na Sinai. Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije mu masoko yayo avuga ko MRDP-Twirwaneho yasunitse inyuma ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, basubira inyuma berekeza mu gace ka Mulima.
Ayo makuru kandi avuga ko mbere y’iyo mirwano, MRDP-Twirwaneho yari yamaze gufata uduce twa Ngezi, Murusirita, Rwitsankuku na Point Zero.
Mu butumwa bwe, Nangaa yagize ati:
“Turashimira Imana yaduherekeje kuva i Sabyinyo ikatuzana kugeza hano. Ni na yo izadukomeza mu rugendo rugana i Katanga, Kisangani, Kindu, Kasaï, Bandundu no kugeza igihugu kibonye icyo twita ukubohozwa. Ibyo byose bizagerwaho ku bw’imbaraga zacu no ku bw’ubuntu bw’Imana, nk’uko twabibonye mu Minembwe.”
Aya magambo akomeje kwishimirwa cyane cyane n’Abanyamulenge, nubwo umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi. Imirwano iracyakomeje guhuza MRDP-Twirwaneho, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze no kubagezaho amakuru yizewe uko agenda aboneka.





