Rurambo: Inkongi y’Umuriro Yibasiye ku Wishasho, Amazu y’Abaturage Arashya Arakongoka
Inkongi y’umuriro yibasiye agace ko ku Wishasho, ahazwi cyane nko kuri Monusco, mu gace ka Kahororo, mu misozi ya Rurambo, muri Teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, itwika amazu 6 y’abaturage arakongoka.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abaturage bahatuye agaragaza ko iyi nkongi y’umuriro yadutse kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/10/ 2026, igatwika amazu 6 yari atuwemo n’abaturage, ikangiza n’ibyari biyarimo.
Nk’uko umwe mu batanze amakuru yabitangarije Minembwe Capital News, umuriro watangiye kwaka mu bihuru byo muri ako gace, aho wari umaze iminsi ugaragara. Bitewe n’uko muri iki gihe ari igihe cy’impeshyi, ibihuru byari byumye, bituma umuriro ukomeza gukara no gukwirakwira, kugeza ugeze ku mazu y’abaturage.
Mu buhamya bwe, yagize ati: “I Kahororo, ahitwa ku Wishasho, aho bakunze kwita kuri Monusco, hahiye amazu 6 y’abaturage. Byatewe n’umuriro wari umaze iminsi waka mu bihuru byo hafi aho. Ubu ni mu gihe cy’impeshyi, uyu munsi umuriro wahise utomboka, urazamuka, utwika amazu.”
Uyu muturage yakomeje agaragaza ko iyi nkongi yangije ibintu bitandukanye byari mu mazu yahiye, aho bimwe byahiye burundu, mu gihe ibindi byashoboye kurokorwa.
Amakuru yatanzwe kandi agaragaza ko amazu yibasiwe n’iyi nkongi yari yubakishijwe ibyatsi. Ibi bishobora kuba byatumye umuriro uyafata vuba, ukangiza amazu yose uko yakabaye.
Iyi nkongi yongeye kugaragaza ingaruka z’umuriro ukwirakwira mu bihuru byumye mu gihe cy’impeshyi, cyane cyane mu bice by’imisozi, aho amazu amwe y’abaturage yubakishijwe ibikoresho bishobora gufatwa n’umuriro mu buryo bworoshye.
Minembwe Capital News (MCN)






