
Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’a minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba yageze kuri uyu wa mbere i Goma.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 12.06.2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wambere, minisitiri w’intebe w’ungirije akaba n’a minisitiri w’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), Jean Pierre Bemba Gombo yageze mumujyi wa Goma, ahazwi nkumurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ahageze mugihe aka gace kuburasirazuba bw’ikigihugu leta ya Kinshasa ikomeje kuvuga ko hugarijwe n’ingabo zo mumutwe wa M23, umutwe umaze umwaka urwanira muribi bice by’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa aho uhanye nihuriro ry’ingabo za leta y’iki gihugu.
Bwana Bemba, akimara kugera mumujyi wa Goma, ahagana mumasaha yigicamunsi yageneye ijambo abaturage bagize igihe mubibazo by’intambara maze agira ati : “Ikintu nyamukuru kinteye kugera aha n’ubutumwa mbazaniye busaba burumwe wese kuba akamaro kamugenzi we. Tube umwe a baturage mwese. Ibi biri mucyerekezo cy’umukuru w’igihugu, Umuyobozi wacyu twese Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bizadufasha kubona amahoro n’umutekano mu gihugu hose. Ndahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro mu gihugu gushyira intwaro hasi.”
Nikenshi byavuzwe ko leta ya Kinshasa, igize igihe iharanira kugura intwaro zishoboka kugira bahashe inyeshamba zomumutwe wa M23. Bikaba byaravuzwe ko iki gihugu canabashe kugura indege z’intambara zirenga icenda iziguze mugihugu cu Bushinwa.
Izindege bikaba byaravuzwe kandi ko zizagera kubutaka bw’aCongo mubihetangabo bitatu.
Ubundi kandi abagize Soseyete Sivile muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba baragiye basaba leta ya Kinshasa ko uhagarariye ingabo za RDC yaza kubana nabaturage muburasirazuba bw’iki gihugu. Gusa bikaba bitaramenyekana igihe uyu Minisitiri w’ingabo azamara aha muribi bice.